skol
fortebet

Vatican: Papa yapfukamye asoma ibirenge bya Salva Kiir na Riek Machar mbere yo gusoza umwiherero yagiranye nabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya Gatorika,Papa Francis,yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yasomaga inkwero za perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo n’inyeshyamba batavuga rumwe Riek Machar nyuma yo kurangiza kuganira nabo ku byerekeye uko bakunda ubumwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019 nibwo papa yarangije umwiherero w’iminsi 2 yagiranaga nan a Salva Kiir na Rieck Machar batavuga rumwe muri Sudan y’Epfo aho yabasabye kumvikana no guhuza imbaraga mu guha abanya Sudan amahoro bakeneye.

Ibyumweru 3 bishize,nibwo papa yahuye na perezida Kiir I Vatican amusaba ko we na mugenzi we Machar bazahurira mu mwiherero wabo bombi.

Aba bagabo bari basanzwe barebana ay’ingwe,bamaze iminsi 2 basengera hamwe,barira hamwe ndetse baganira na papa ku byerekeye uko bagarura amahoro muri Sudan y’Epfo,igihugu kimaze imyaka mike kibonye ubwigenge.

Papa yatunguye abatuye isi bose kubera amashusho yagiye hanze amugaragaza yo apfukamye hasi ari gusoma inkweto z’aba bagabo batumvikana mbere yo kubasezerera.

Papa yabwiye aba bayobozi ati “Ndabasaba nk’abavandimwe kubana amahoro.Mbikuye ku mutima,ndabasaba ngo mureke dutere imbere.Hari ibibazo byinshi ariko ntibigomba kudutsinda.Mukemure ibibazo byanyu.”

Sudan y’Epfo ikize kuri peteroli,imaze imyaka iri mu ntambara zidashira bituma rubanda rugufi ruhura n’ibibazo birimo gufata ku ngufu abagore,gushora abana mu ntambara,ubwicanyi bushingiye ku moko no kwicwa kw’abasivili.Abantu basaga ibihumbi 400 bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranya Kiir na Machar.

Kimwe cya gatatu cya miliyoni 12 zituye Sudan y’Epfo barahunze,bituma iki gihugu kigira impunzi nyinshi cyane,ibintu byaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ibitekerezo

  • Aba bagabo bo muli Sudan ntibishinge ibyo Paapa ababwira ngo abahaye umugisha.Igihe Paapa Yohana Paul II yazaga mu Rwanda muli 1990,ageze ku kibuga k’indege I Kanombe yasomye ubutaka ngo aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye ndetse ikurikirwa na genocide yatwaye abantu barenga 1 million.Nubwo bamwe bita Paapa Nyirubutungane,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Na biliya Paapa agenda agira abantu “abatagatifu”,akwiye kubireka kubera ko muli Umubwiriza 7:20 havuga ko nta muntu numwe udakora icyaha (na Paapa arimo).Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kugira umuntu umutagatifu.Niko bible ivuga.Ibindi ni ukurengera (usurpation) kandi bibabaza Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa