skol
fortebet

‘Vimpires’ muri Malawi na Mozambique, Abaturage bagize ubwoba

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

‘Vimpires’, amavampaya ni ibiremwa bidasanzwe tubona mu mafilime byica abantu bikanywa amaraso yabo. Hashize iminsi muri Malawi abaturage bafite ubwoba bw’ ibi biremwa ikintu cyabakururiye umwiryane n’ ubwicanyi hagati yabo.
Mu minsi ishize polisi ya Malawi yataye muri yombi abantu 140 bamwe mu bari barishyize hamwe ngo barwanye ayo mavampaya bavugaga ko agenda nijoro. Mu masaha ya nijoro nta muntu ushobora gutarabuka uretse abo bashinzwe umutekano wabo ‘abanyerondo’
Aba banyerondo bashyizeho (...)

Aba banyerondo bashyizeho amabariyeri umuntu wese baketseho ko ari ivampaya baramwica. Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo polisi ya Malawi yataye muri yombi abagera ku 140 bari bamaze kwica abantu 8 babakekaho ko ari amavampaya.

Aljazeera yatangaje ko Perezida wa Malawi Peter Mutharika yohereje abasirikare mu biturage ngo bagarure ihumure mu baturage bababwire ko uwo baketseho ko ari ivampaya bajya bamushyikiriza polisi aho kumwica.

Polisi ya Malawi yashyikirijwe abantu babiri bakekwagaho ko guhiga amaraso y’ abantu. Hari mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nk’ uko BBC yabitangaje polisi yavuze ko ntabimenyetso byo kwa muganga ifite bigaragara ko koko abo bantu bashakisha amaraso y’ abantu.

Uyu mwuka w’ uko mu gihugu cya Malawi hateye amavampaya wadutse mu Nzeli uyu mwaka ubwo Abanyamalawi bicaga abantu batatu bavuga ko ari amavampaya.

Kuva icyo gihe batangiye guhiga abantu no kubica urubozo. Hari uwo bateraguye amabuye kugeza ashizemo umwuka ariza icyuma atunze mu rugo rwe. Ibi byarakomeje abaturage batangira guhiga abaganga bavugwaho ko bashakira amavampaya amaraso.

Mu by’ ukuri ntawe uzi neza imvano nyakuri y’ iyi nkuru ishobora kuba ari igihuha ko muri Malawi hateye amavampaya.

Abatuye amagepfo ya Malawi batekereza ko uyu mwuka w’ uko hadutse amavampaya waba bawaturutse muri Mozambique. Muri Mozambique ho abaturage baho bahangana na polisi bavuga ko irengera ibyo biremwamuntu binywa amaraso y’ abantu.

Abandi bavuga ko byaba bituruka kukuba muri Mozambique hari abantu bafite mu muco gakondo wabo ko kunywa amaraso y’ umuntu bituma umuntu aba umukire.

Malawi ni kimwe mu bihugu bikenywe cyane mu Isi, ikagira n’ umubare muto w’ abantu bize, abenshi mu banyamalawi bizera ubupfumu. BBC ivuga ko no muri 2002 muri Malawi higeze kwaduka inkuru y’ igihuha ko batewe n’ amavampaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa