‘Vimpires’ muri Malawi na Mozambique, Abaturage bagize ubwoba

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2017 Yasuwe: 1345

‘Vimpires’, amavampaya ni ibiremwa bidasanzwe tubona mu mafilime byica abantu bikanywa amaraso yabo. Hashize iminsi muri Malawi abaturage bafite ubwoba bw’ ibi biremwa ikintu cyabakururiye umwiryane n’ ubwicanyi hagati yabo.

Mu minsi ishize polisi ya Malawi yataye muri yombi abantu 140 bamwe mu bari barishyize hamwe ngo barwanye ayo mavampaya bavugaga ko agenda nijoro. Mu masaha ya nijoro nta muntu ushobora gutarabuka uretse abo bashinzwe umutekano wabo ‘abanyerondo’

Aba banyerondo bashyizeho amabariyeri umuntu wese baketseho ko ari ivampaya baramwica. Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo polisi ya Malawi yataye muri yombi abagera ku 140 bari bamaze kwica abantu 8 babakekaho ko ari amavampaya.

Aljazeera yatangaje ko Perezida wa Malawi Peter Mutharika yohereje abasirikare mu biturage ngo bagarure ihumure mu baturage bababwire ko uwo baketseho ko ari ivampaya bajya bamushyikiriza polisi aho kumwica.

Polisi ya Malawi yashyikirijwe abantu babiri bakekwagaho ko guhiga amaraso y’ abantu. Hari mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nk’ uko BBC yabitangaje polisi yavuze ko ntabimenyetso byo kwa muganga ifite bigaragara ko koko abo bantu bashakisha amaraso y’ abantu.

Uyu mwuka w’ uko mu gihugu cya Malawi hateye amavampaya wadutse mu Nzeli uyu mwaka ubwo Abanyamalawi bicaga abantu batatu bavuga ko ari amavampaya.

Kuva icyo gihe batangiye guhiga abantu no kubica urubozo. Hari uwo bateraguye amabuye kugeza ashizemo umwuka ariza icyuma atunze mu rugo rwe. Ibi byarakomeje abaturage batangira guhiga abaganga bavugwaho ko bashakira amavampaya amaraso.

Mu by’ ukuri ntawe uzi neza imvano nyakuri y’ iyi nkuru ishobora kuba ari igihuha ko muri Malawi hateye amavampaya.

Abatuye amagepfo ya Malawi batekereza ko uyu mwuka w’ uko hadutse amavampaya waba bawaturutse muri Mozambique. Muri Mozambique ho abaturage baho bahangana na polisi bavuga ko irengera ibyo biremwamuntu binywa amaraso y’ abantu.

Abandi bavuga ko byaba bituruka kukuba muri Mozambique hari abantu bafite mu muco gakondo wabo ko kunywa amaraso y’ umuntu bituma umuntu aba umukire.

Malawi ni kimwe mu bihugu bikenywe cyane mu Isi, ikagira n’ umubare muto w’ abantu bize, abenshi mu banyamalawi bizera ubupfumu. BBC ivuga ko no muri 2002 muri Malawi higeze kwaduka inkuru y’ igihuha ko batewe n’ amavampaya.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Afurika y’ Epfo ibonye Perezida mushya

Cyril Ramaphosa amaze kwemezwa ko ari we Perezida wa Repubulika y’ Afurika...
15 February 2018 Yasuwe: 1730 0

Umwunganizi wa Trump yishyuye rwihishwa umukinnyi wa filimi z’urukozasoni...

Stormy Daniels umwunganizi w’igihe kirekire wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe...
14 February 2018 Yasuwe: 511 0

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli umurambo we utabwa mu kigega...

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli yitwa El Bostezo yo mu gihugu cya...
13 February 2018 Yasuwe: 1289 0

Umushoferi wa bisi yafatanywe AK47 na magazine yayo mu modoka

Umugabo w’ imyaka 25 witwa Henry Drici utwara bisi yafatiwe I Kampala muri...
12 February 2018 Yasuwe: 4221 1

Yacumbikiye uwahoze ari umurwayi wo mu mutwe none yamuhemukiye...

Umugabo witwa Vile Arnold Perry yahemukiye umugore wamusanze ku muhanda...
11 February 2018 Yasuwe: 5518 0

Mozambike:Basabwe gutungira agatoki abakomeje kwica abantu bafite uruhara...

Mu gihugu cya Mozambike haravugwa ubwicanyi bukomeye buri gukorerwa abagabo...
11 February 2018 Yasuwe: 994 0