skol
fortebet

Perezida Kenyatta arifuza ko Visi-Guverineri uherutse kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus afungwa imyaka 10

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Visi-Guverineri w’intara ya Kilifi, Gideon Saburi, uheruka gutabwa muri yombi azira kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus muri Kenya, arifurizwa n’umukuru w’igihhugu Uhuru Kenyatta byibura kuzahabwa imyaka 10 y’igifingo.

Sponsored Ad

Perezida Kenyatta yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’imwe muri Radiyo zo muri Kenya avuga ko ari gusenga Imana ngo azahabwe igihano cyo gufungwa byibuze iyo myaka.

Ku wa 03 Werurwe ni bwo Bwana Saburi yatawe muri yombi, nyuma y’akanya gato asohotse mu Bitaro Bikuru bya Coast aho yari yarashyizwe mu kato. Ako kato yari yagashyizwemo nyuma yo kumupima bagasanga yaranduye Coronavirus, nyuma y’iminsi mike avuye mu rugendo i Berlin mu Budage.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko uko yitwaye akigera muri Kenya byerekana ukutagira icyo yitaho, ahishura ko ari we wategetse itabwa muri yombi ry’uriya muyobozi. Yavuze ko yifuza ko yafungwa nk’imyaka 10.

Ni njye wavuze ko Guverineri wungirije wa Kilifi agomba gutabwa muri yombi. Ndi gusenga ngo azafungwe imyaka 10.

Ni gute umuyobozi ashobora guhaguruka ava mu Budage agatangira kwanduza abantu i Nairobi na Kilifi? Ntiyibwire ko umwanya afite mu butegetsi ushobora kumurinda kugerwaho n’ingaruka z’amakosa yakoze.

Guverinoma ya Kenya yashyizeho amabwiriza y’uko umuntu wese uturutse hanze y’igihugu by’umwihariko ahamaze kugera Coronavirus, agomba guhita ahitira mu kato, mu rwego rwo kwirinda ko yakwanduza abandi.

Amakuru avuga ko Saburi yirengagije ayo mabwiriza akigera mu gihugu, arenzaho yitabira ubukwe butandukanye ndetse n’imihango yo gushyingura, aho yagiye ahura n’abantu benshi batandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ya Kenya, Kagwe Mutahi, yatangaje ko byabaye ngombwa ko uriya Guverineri ashyirwa mu kato ku ngufu.

Magingo aya muri Kenya harabarurwa abantu 158 bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona barimo batandatu kimaze guhitana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa