skol
fortebet

Visi perezida wa Nigeria yakoze impanuka y’indege Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Prof Yemi Osinbajo usanzwe ari Visi Perezida wa Nigeria, yarokotse impanuka y’indege ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari agiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wimyaka 61 yakoze impanuka ya kajugujugu,ubwo yari agiye kwiyamamariza kuyobora Nigeria mu mujyi witwa Kabba muri Leta ya Kogi iherereye mu burengerazuba bwa Nigeria.

Prof Yemi Osinbajo ari kwiyamamaza kugira ngo abashe kwigaranzura Muhammadu Buhari mu matora ya perezida wa Nigeria ateganyijwe kuwa 16 Gashyantare 2019.

Abinyujije kuri Twitter ye,Yemi Osinbajo yashimiye bikomeye ikipe yari itwaye iyi ndege barimo,yabashije guhangana n’iyi ndege ntibahasige ubuzima.

Nyuma y’iyi mpanuka yakoze kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma ya saa sita,Yemi Osinbajo yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu ishyaka rye rya APC,aho yagaragaye ari guca mu mujyi apepera abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa