skol
fortebet

Vital Kamerhe yashyingiranywe n’uwahoze ari umugore w’umuhanzi JB Mpiana mu bukwe bivugwa ko bwamutwaye akayabo k’amadolari

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’abakozi (Chief of staff) ba perezida Felix Tshisekedi,Vital Kamerhe,yashyingiranywe na Amida Shatur wagacishijeho mu rukundo n’icyamamare mu muziki, JB Mpiana, mu bukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera akayabo kabushowemo.

Sponsored Ad

Vital Kamerhe uzwi cyane muri politiki ya RDC,yishumbushije uyu mugore wabyaranye na JB Mpiana mu bukwe bivugwa ko bwatwaye akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkwano ndetse ngo uyu mugabo yahaye Amida igikapu gikozwe muri Diamond gifite agaciro k’amadorali ibihumbi 100 n’inka 32

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu munyapolitiki,Kamerhe yavuze ko ibi ari ugukabya hatigeze hatangwa akayabo kangana gutya.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyavuze ko’ubukwe bwa Vital Kamerhe na Amida Shatur bwatangiye kuwa 14 Gashyantare habaho guhura kw’imiryango yombi, yakurikiwe na marriage civile yabaye bukeye bwaho, isozwa n’igitaramo cyo kubyina cyabaye kuwa Gatandatu ushize.

Amashusho y’ubukwe bwa Kamerhe yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera iyi nkwano Kamerhe yatanze kuri uyu mugore yashatse bwa kabiri nyuma ya JB Mpiana.

Bamwe mu banyapolitiki banenze iyi nkwano y’umurengera ya Kamerhe aho bavuze ko ari ukwica umuco.

Nyuma y’ubu bukwe,aba bageni baririmbiwe n’icyamamare mu njyana ya Rumba,Koffi Olomide ku cyumweru gishize,kirababyinisha karahava

Amida Shatur washakanye na Kamerhe akaba yarabyaranye abana bane n’igihangange muri muzika ya Congo wahoze mu itsinda rya Wenge Musica, JB Mpiana mu gihe Vital Kamerhe afitanye abana 2 ba na Didi Kinuani bahoze bakundana.


Ibitekerezo

  • Njye ahubwo mbona ali menshi ku batagira uko bameze ubwo se ali uriya ali nuwatanze impano, ya V8 ni nka zuzuye Fuso bahuriye he!!umushahara wumuntu nkuriya Congo uruta biriya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa