skol
fortebet

Wa mukobwa utari ufite imyaka y’ubukure wagaragaye mu mashusho ari gusambana na mubyara we Patrick yiyahuye asigira n’umuryango we ibaruwa iteye agahinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka Patrick Ayoyi Ajunga aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari gusambana na Mubyara we agateza urunturuntu muri Kenya yatumye uyu mukobwa uyagaragaramo yiyambura ubuzima.

Sponsored Ad

Aya mashusho akimara gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga,abantu bakomeje kuyavugaho amagambo menshi atari make kandi atari meza,aho abenshi bibasiraga uyu mugabo,bityo bikaba byanaviriyemo uyu mwana w’umukobwa kwiyahura asigira n’umuryango we inyandiko iteye agahinda yo kubasezeraho.

Uyu mukobwa bivugwa ko ari mubyara wa Patrick mu nyandiko yanditse mbere yo kwiyahura yagize ati "Mama na Papa,mumbabarire narimfite gukora ibi,nabakundaga cyane,ubu ubuzima bwahindutse ubudashoboka kuko ubu ndi idayimoni iri kuvugwa n’igihugu cyose,nabasize igisebo mugihe mwari munyitezeho ibyiza sinkishoboye kubaho muri ubu buryo na rimwe ".

Nkuko byatangajwe n’abaturanyi,uyu mukobwa ngo yavuze ko yavutse mu mwaka wa 2000,mugihe abenshi ku mbuga nkoranyambaga barebeye ku isura ye n’umubiri we bamubonaga nk’utarageza imyaka y’ubukure.

Uyu mukobwa akaba yarakoraga nk’umukozi wo mu rugo mu gace ka Kakamega nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018.Yahagaritse akazi yakoraga mu mwaka wa 2019 ubwo umukoresha we yaragiye mu rugendo,ari nabyo byamuteye kujya kwa muramukazi we muri Kericho mu rwego rwo gushakisha ubundi buryo bwo kubona akandi kazi.

Ibaruwa uyu mukobwa yasize yandikiye umuryango we

Umurambo w’uyu mukobwa ukaba wasanzwe mu giti aho bivugwa ko yiyahuriye akoresheje umugozi ari naho basanze ibaruwa yasize yandikiye umuryango we.Kugeza ubu Patrick aracyari mu maboko ya Polisi aho akiri gukorwaho iperereza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa