skol
fortebet

Umusirikare watoye akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 41 akayarangisha agasubizwa nyirayo yahawe amapeti 2 akomeye

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda babivuga neza cyane bati “Gira heza wigendere ineza uzayisanga imbere”ibi bibaye ku Musirikare wari ukuri muto mu mapeti wotwa Bashir Omar wo muri Nigeria watoye amafanga asaga Miliyoni 41 akayarangisha agasubizwa nyirayo none yahawe amapeti abiri akomeye.

Sponsored Ad

Umar Bashir wo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere muri Nigeria, watoraguye $41 500, akayasubiza nyirayo, yahawe aya mapeti abiri nk’igihembo cy’ubunyangamugayo yagize.

Bashir Umar yari ku kazi k’uburinzi na bagenzi be ku kibuga cy’indege kiri mu majyaruguru ya leta ya Kano, atoragura amadolari. Yahise ahamagara nimero yari yanditse ku cyo yari afunzemo ayasubiza nyirayo.

Yahise akurwa ku musirikare muto agirwa kaporali, ipeti yagombaga kuzahabwa nyuma y’imyaka 10. Yanahawe icyemezo cy’ishimwe.

Kuwa Kane ubwo yashimirwaga, Air Marshal Sadique Abubakar yavuze ko ibyo Umar yerekanye byo gusubiza amadolari nyirayo ari ubunyangamugayo budasanzwe.

Umari wari kumwe n’ababyeyi be ubwo yashimirwaga, yavuze ko ibyo yakoze ari ikinyabupfura yavomye ku babyeyi be no mu kazi akora.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari aherutse gusaba abanya-Nigeria cyane cyane urubyiruko kwigana uru rugero rwiza.

Ibitekerezo

  • Erega mu isi hali inyangamugayo,nubwo ari nkeya.Iyo aba undi yari kuvuga ngo:"Imana iranyibutse".
    N’aba mubona bandika ku modoka zabo ngo "Mana warakoze",benshi baba barakize babanje gukora amanyanga.Noneho bakajya guha Pastors icyacumi,bibeshya ko imana izababarira ibyaha.Tugomba kwirinda ikibi cyose,niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka.Ikindi kandi,ku munsi wa nyuma,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.It is a matter of time.Byose byanditse mu gitabo yaduhaye,nubwo benshi babikuba na zero.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga.Yesu yatugiriye inama yo gushaka imana mbere na mbere.

    Yego nibyo kuba inyangamugayo ni byiza ibi bigomba kubera isomo abandi. Ark aha nakwibaza...Ubwo ko mwavuze ko yahawe amapeti akomeye Kapulari ni ipeti rikomeye? Kereka niba ntasobanukiwe corporal

    Waaaoo Imana imuhe umugisha nukuri ibi byakora bake muriki gihe

    Is good my afande you’re hero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa