skol
fortebet

Wa musore wo muri Burkina Faso usa cyane na Perezida Kagame yanditse ubutumwa bw’ishimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko kuva mu mpera za Mutarama 2021 hasakaye inkuru n’amafoto by’umusore utuye mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, usa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uyu musore yanditse ubutumwa bw’ishimwe.

Sponsored Ad

Imbuga za interineti zo muri Burkina Faso ntizatangaje amazina ya nyayo y’uyu musore, gusa zavuze ko iwabo bamwita ‘Paul Kagame wa Ouagadougou’ bitewe n’uko asa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, aho icyo gihe byavuzwe ko uyu musore yifuza ko umunsi umwe yazahura na Perezida Kagame.

Yaje kumenyekana ubwo yatangiraga gukoresha urubuga rwa Twitter muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021, aho bigaragara ko yitwa Mohamed Ag, akaba ari yo mazina akoresha kuri uru rubuga.

Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi inkuru ye y’uburyo asa na Perezida Kagame isakajwe ndetse ikishimirwa n’abatari bake biganjemo Abanyarwanda, uyu musore yanditse ubutumwa bw’ishimwe tariki ya 27 Gashyantare 2021.

Yagize ati: “Mwarakoze mwese ku bw’ubutumwa bwanyu, ku bwo kuyihererakanya (inkuru) n’ibitekerezo birebana n’uko nsa na Perezida Kagame.

Uyu musore yakomeje asaba ko iyi nkuru yakomeza gusakazwa kugeza ubwo inzozi ze (zo guhura na Perezida Kagame) zizabera impamo.

Mu gihe Mohamed Ag agitegereje gukabya inzozi zo guhura n’Umukuru w’Igihugu, bigaragara ko akurikirana n’amakuru ye ndetse tariki ya 21 Gashyantare 2021 yigeze kuyasangiza abamukurikira kuri Twitter.

Ni igihe Perezida Kagame yahuye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, i Kigali.

Mohamed mu butumwa bwe yongeyeho ko atewe ishema no gusa n’umuntu mukuru, Perezida Kagame. Ati: “Birumvikana binteye ishema.”





Uyu musore yasangije abandi inkuru ya Perezida Kagame ubwo yahuraga na Infantino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa