skol
fortebet

Yafunzwe imyaka 17 kubera isura ye yitiranyijwe n’ iy’ undi muntu

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Iburyo ni Jonas, ibumoso ni Ricky
Umunyamerika wari umaze imyaka 17 afunzwe azira ubusa yarekuwe nyuma y’ uko habonetse uwo basa bari babitiranyije.
Richard Anthony Jones wo mu ntara ya Kansas yafunguwe nyuma yaho amasura avugiye ko adashobora gutandukanya abo bantu babiri, bivuze ko yari yitiranyijwe n’ uwo basa.
Umucamanza yahise avuga ko nta byemezo bihari byatuma aguma afunzwe.
Jones yavuze ko kugira baronke ifoto y’uwo mugabo wundi usa nawe, kandi bitiranwa izina rimwe ngo byari (...)

Sponsored Ad

Iburyo ni Jonas, ibumoso ni Ricky

Umunyamerika wari umaze imyaka 17 afunzwe azira ubusa yarekuwe nyuma y’ uko habonetse uwo basa bari babitiranyije.

Richard Anthony Jones wo mu ntara ya Kansas yafunguwe nyuma yaho amasura avugiye ko adashobora gutandukanya abo bantu babiri, bivuze ko yari yitiranyijwe n’ uwo basa.

Umucamanza yahise avuga ko nta byemezo bihari byatuma aguma afunzwe.

Jones yavuze ko kugira baronke ifoto y’uwo mugabo wundi usa nawe, kandi bitiranwa izina rimwe ngo byari bigoye nko kubona urushinge rwatakaye mu byatsi.

Jones yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star ko yumva ari Imana yashatse kumwirokorera kuko yumvaga yaramaze kwiheba.

Uwo mugabo wari ufunze, (Jones) ubucamanza bwasanze nta cyaha ashinjwa cyatuma akomeza gufungwa buhita bumurekura.

Jones avuga ko kuva mu 1999 yakatirwa imyaka 19, yakomeje gusaba ko urubanza rwe rwasubirwamo ntibikunde, ibi ngo nibyo byatumaga yiheba avuga ko atagifunguwe.

Muri 2015 nibwo Jones yabwiye abakora itohoza mu kigo gifasha abafungiye akarengane "Midwest Innocence Project" ko hari umuntu yitwa Ricky yumvise bavuga ko basa.

Aya makuru y’ uko hari umuntu basa yayahawe n’ abagororwa bari bafunganywe.

Ati "Nkimara kubona ifoto y’uwo dusa nahise mbona icyo nakora" .

Ibitekerezo

  • nubundi biragoye kubatandukanya 100%

    niyihangane najye byambayeho ndi, murumonge iburundi banyitiranyije na majoro-jean petti.

    niyihangane najye byambayeho ndi, murumonge iburundi banyitiranyije na majoro-jean petti.

    Ushobora kuba mufitanye isano nta bantu basa ngo bitirannwe ubaze ababyeyi neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa