skol
fortebet

Yakatiwe igihano cy’urupfu inshuro 4 kubera ibyaha bikomeye yakoze

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Imran Ali ukomoka muri Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu ubugira kane kubera ibyaha bine bikomeye byamuhamye mu rukiko rwo muri iki gihugu.
Benshi bababajwe n’urupfu rw’umwana muto Zainab
Uyu mugizi wa nabi yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 6 witwa Zainab Ansari mu kwezi gushize,arangije aramwica byatumye umucamanza amuhana yihanukiriye.
Uyu Ali w’imyaka 24, yashimuse uyu mwana w’imyaka 6,aramusambanya arangije aramwica amuta ahashyirwa imyanda byagoye (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Imran Ali ukomoka muri Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu ubugira kane kubera ibyaha bine bikomeye byamuhamye mu rukiko rwo muri iki gihugu.

Benshi bababajwe n’urupfu rw’umwana muto Zainab

Uyu mugizi wa nabi yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 6 witwa Zainab Ansari mu kwezi gushize,arangije aramwica byatumye umucamanza amuhana yihanukiriye.

Uyu Ali w’imyaka 24, yashimuse uyu mwana w’imyaka 6,aramusambanya arangije aramwica amuta ahashyirwa imyanda byagoye abagize umuryango we gusa biza kumenyekana ko ariwe wamwishe mu rukiko.

Benshi mu batuye ahitwa Punjab uyu mugabo yari atuye bagaye imbaraga Leta ishyira mu gufata abanyabyaha aho bavuze ko afashwe yari amaze kuzengereza abagore dore ko hari abandi bakobwa benshi bivugwa ko yaba yarahohoteye ntibimenyekane.

Uyu mugabo yakatiwe ibihano by’urupfu 4 ashinjwa gufata ku ngufu,ubuhotozi,gushimuta ndetse n’ibikorwa by’ubwihebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa