skol
fortebet

Yirukanywe mu itorero azira kuryamana n’abagore benshi ndetse ananirwa no kwihana

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Nk’uko ikinyamakuru B – Metro kibivuga, ngo Nhlanhla Ndlovu yirukanwe muri Gospel Life Assembles kubera gukekwaho kuba yararyamanye n’abagore benshi bo mu rusengero abereye umuyobozi,ndetse anananirwa kwihana nubwo yahanwe n’ubuyobozi.

Sponsored Ad

Umutangabuhamya wizewe waganiriye n’iki kinyamakuru yagitangarije ko mu bihe bitandukanye urubyiruko rw’abakobwa muri iryo torero rwateraniye hamwe abayobozi b’itorero bashaka kumenyekanisha ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Amakuru akomeza avuga ko Nhlanhla yahamagawe kwitaba ubuyobozi bw’itorero buyobowe na Pasiteri Lovemore Nyoni.

Bamubwiye ko abakobwa benshi bo mu itorero begereye pasiteri binubira ko Nhlanhla yabasambanyije yarangiza akabaterera iyo akabanga. Bamweretse ibimenyetso nuko asaba imbabazi. Yakanguriwe kandi ahabwa amahirwe yo kwivugurura ariko ananirwa guhindura imico ye, ibyahatiye ubuyobozi bw’itorero kumwirukana kugira ngo itorero ritamenyekana nabi.

Icyakora, uyu muyobozi w’itorero ushinjwa ubusambanyi yahinduye ibirego abyegeka ku itorero, avuga ko ikibazo cyabaye kubera uwo yashakaga ko bashakana, ati:

Ikibazo cyatangiye ubwo namenyeshaga umukobwa nashakaga kurongora kuri pasiteri. Igitangaje nuko pasiteri ynze amahitamo yanjye avuga ko adakuze mubintu bya Nyagasani. Nyuma y’ibyo, umukobwa wanjye n’ababyeyi be bavuye mu itorero. Pasiteri yanshinjaga kunanirwa kumwumvisha ko atagoma kuva mu itorero.

Ku kibazo cya kabiri, nyuma y’amezi menshi, namenyesheje undi mukobwa nashakaga kurushinga nawe. Igitangaje na none banze icyifuzo cyanjye bavuga ko adafite amabere kandi yari akiri muto mugihe umukobwa uvugwa yarangije Urwego Rukuru. Byongeye kandi, igihe nari ku kazi i Kadoma, numvise bamwe mu bayoboke b’itorero bavuga ko pasiteri yihanangirije abakobwa bose kutazigera bongera kuza mu biro byanjye. Nyuma yibyo, natunguwe no kumenya ko pasiteri yabwiye urubyiruko rwo mu itsinda ryabo rya WhatsApp ko yanyirukanye. Ariko ukuri kw’ikibazo nuko nasezeye kubwange, sinigeze nirukanwa. Ikindi kandi ntabwo ari ukuri kuko sinigeze ndyamana n’abakobwa bo ku rusengero rwacu.

Ku ruhande rwa Pasiteri Lovemore Nyoni, atanga ibisobanuro ku byabaye n’ibivugwa kuri uyu uyu muyobozi w’itorero, yagize ati:

Ntabwo ari ukuri ko yabujijwe kurongora umukobwa yihitiyemo. Itorero cyangwa umushumba nta bubasha bwemewe n’amategeko afite bwo guhatira umuntu gushyingirwa cyangwa kudashaka. Kwirukanwa byari igisubizo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ubusambanyi yakoreye mu itorero ryacu. Nk’ubuyobozi dufite inshingano zo kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ariryo ryose. Iki ni kimwe mu bigize ihame ryacu rya Bibiliya ridashidikanywaho.

Mubyo iki kinyamakuru gifite nka gihamya, ni amwe mu magambo Nhlanhla Ndlovu yavuze muri imwe mu mishyikirano yagiranye n’ubuyobozi bw’itorero, amagambo agira ati:

Ndizera ko hari ukuntu nzatsinda amakosa yanjye yose. Ndabashimira ko mwanyihanganiye, mwantakajeho byinshi none narabananiye n’inshingano zanjye.

Ibitekerezo

  • @martin ubutaha niwandika inkuru ujye ugerageza usobanure kuburyo usoma yumva into uvuga ,ubu nkuwasoma ntiyamenya uwo wavuze ari uwahe ni uwo mu Rwanda he he ?
    Biba byiza gutanga inkuru yuzuye tutazajya tubifata nko kubura amakuru umuntu akandika ibyo abonye byose ! Thank you !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa