skol
fortebet

You Tube igiye gucibwa za miliyari z’amadolari kubera kwica amategeko arengera abana

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Kompanyi ya You Tube yanenzwe na benshi kubera ukuntu menshi mu matangazo isigaye ikoresha igamije kurarura abana bagakora ibidakwiriye,byatumye ishobora gucibwa amande ya miliyari 10 z’amadolari kubera amatangazo yashyize hanze anyuranyije n’amategeko imiryango yita ku bana yashyizeho.
Imiryango irenga 20 irengera abana, yashinje You Tube ko hari amatangazo menshi yagiye ishyira hanze anyuranyije n’amategeko yashyizweho kugira ngo arengere abana,ndetse aya matangazo yagiye atuma bararuka (...)

Sponsored Ad

Kompanyi ya You Tube yanenzwe na benshi kubera ukuntu menshi mu matangazo isigaye ikoresha igamije kurarura abana bagakora ibidakwiriye,byatumye ishobora gucibwa amande ya miliyari 10 z’amadolari kubera amatangazo yashyize hanze anyuranyije n’amategeko imiryango yita ku bana yashyizeho.

Imiryango irenga 20 irengera abana, yashinje You Tube ko hari amatangazo menshi yagiye ishyira hanze anyuranyije n’amategeko yashyizweho kugira ngo arengere abana,ndetse aya matangazo yagiye atuma bararuka bagakurikiza ibyo ayo matangazo avuga.

Benshi mu bita ku bana,basabye Leta ya USA gukurikirana iyi You Tube cyane ko yishe amategeko arengera abana ku mbuga za Internet (Child Online Privacy Protection Act),by’umwihariko abari munsi y’imyaka 13.

Abahagarariye abana bavuze ko You Tube yagiye ikora amatangazo igashyiramo amashusho akurura abana bari munsi y’imyaka 13, bakayirukiraho mu gihe abahagarariye You Tube yo ihakana ko itanyuranya n’amabwiriza arengera abana ndetse na porrogaramu bakora zirimo amashusho y’abana ziba zikurikije amategeko.

Kugeza ubu impaka ziracyari ndende hagati y’iyi miryango irengera abana na You Tube gusa nihamwa n’ibyaha izacibwa aka kayabo ka miliyari 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa