Yuhi VI, umwami ugiye gusimbura Kigeli V Ndahindurwa

9 January 2017. | Mu mahanga | 10 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • MyPassion

Emmanuel Bushayija wavutse mu 1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga ndetse akaba n’umuhungu wa Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutanga, ni we wamaze gutangazwa nk’umwami mushya w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rusanzwe rushyirwaho amakuru n’ibindi byerekeye umwami Kigeli V Ndahindurwa, abajyanama b’ubwami bw’u Rwanda bemeje ko uzakurikira Umwami Kigeli V Ndahindurwa wemejwe n’Abiru ari igikomangoma Emmanuel Bushayija, wari nk’umwana wa Kigeli V Ndahindurwa wari umubereye se wabo.

Imihango n’imigenzo yo kwimika umwami mushya w’u Rwanda, bavuga ko izatangazwa mu gihe cya vuba, Emmanuel Bushayija agafata izina rya Yuhi VI. Ibi kandi byemejwe na Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa, wabwiye Ijwi rya Amerika ko Bushayija asanzwe aba mu Bwongereza, akaba ari mwene Bushayija umuhungu wa Yuhi V Musinga.

Aho umwami mushya w’u Rwanda azakorera n’uko azakora, kugeza ubu, Boniface Benzinge avuga ko bizamenyekana mu minsi ya vuba, icya ngombwa kikaba cyari ukwimika umusimbura.

    Facebook Twitter Addthis
Ibitekerezo
  • MyPassion

    joe
    11 January 2017 - Musubize

    Umwami arakaza ndza turamutegerje

  • MyPassion

    richard Mahoni
    10 January 2017 - Musubize

    Nataza ngo yimire murwanda aho se na sekuru bimiye..azaba arumwami wubwongereza cg umwami wintara ya 6 yitwa diaspora..natahe.cg agumeyo
    Nonese akokanama kimika cg kavugira abami..gakorerahe ? Kaje kagafata icyicaro igasabo.

  • MyPassion


    10 January 2017 - Musubize

    Mugabanye uguterekera

  • MyPassion

    fofo
    10 January 2017 - Musubize

    nta mwami abanyarwanda dukeneye kagame araduhagije
    nta gihugu kiyoborwa na royaume na republique.

  • MyPassion

    fofo
    10 January 2017 - Musubize

    nta mwami abanyarwanda dukeneye kagame araduhagije
    nta gihugu kiyoborwa na royaume na republique.

  • MyPassion

    Kandi
    10 January 2017 - Musubize

    Umwami se kandi bimitse ni uwi’iki? Kandi hari undi wamaze kwiyimika agahindura itegeko nshinga! Ariko ubanza tu tuzamenya ukuri !!! wasanga uyu dufite yarabwibye pe! nzaba ndeba rero ak’abami babiri!!

  • MyPassion

    Uwase
    10 January 2017 - Musubize

    Ngo YUHI VI Umwami w’ikihe gihugu se ko u Rwanda rutakiyoborwa mu buryo bwa cyami?
    Muransekeje rwose. Uwo Emmanuel Bushayija se we yemeye kwitwa Roi sans Royaume? Ni akumiro ndabarahiye. Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste niwe mwami wa nyuma u Rwanda rwagize, Imana Imuhe kuruhuka mu mahoro ijabiro kwa Jambo. Nimureke kutugorekera amateka.
    Amateka yacu turayazi Ubutegetsi bw’abami bwasimbuwe n’ubutegetsi bw’abakoroni ubu turi muri repubulika kandi nta gusubira inyuma mutubabarire.

  • MyPassion

    plapla
    10 January 2017 - Musubize

    hhhhhh....arko ntimukansetse ubwami se !!!!!!!!!

  • MyPassion

    mubazi
    10 January 2017 - Musubize

    Ese ko mutatwereka ifoto ye ntawe muzi ?

  • MyPassion

    rutebuka
    9 January 2017 - Musubize

    Ntabwo Umwami ashobora kwima atari mu gihugu. Niba BUSHAYIJA Emmanuel ariwe uzima akaba umwami mushya, biramusaba gutaha mu Rwanda umuhango wo kumwimika ukazabera hano mu Rwanda. Bitabaye ibyo, bazaba bakoze amahano, kandi amahano agira inkurikizi.

Tanga Igitekerezo