skol
fortebet

Zambia haravugwa umugambi wo kweguza Perezida Lungu

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida Zambia Edgar Lungu yahaye gasopo abafite umugambi wo kumukura ku butegetsi avuga ko afite ikizere ko uwo mugambi uzapfuba.
Umuvugizi wa Perezida Lungu yavuze ko uwo mugambi urimo gucurwa n’ abo mu ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi.
Uyu muvugizi yavuze ko afite icizere ko uwo mugambi nta cyo uzageraho. Uyu mugambi ngo urimo gucurwa n’ abifuje ko itsinzi ya Edgar Lungu iheruka iteshwa agaciro bakajyana ikirego mu nkiko ariko bagatsindwa.
Abayoboke b’ishyaka "United Party for (...)

Abayoboke b’ishyaka "United Party for National Development" ryo muri Zambia, bavuga ko Perezida afite imyitwarire mbi kandi ko arya ruswa, ari nacyo gituma bashaka ko Lungu akurwako icyizere.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha uwo mugambi uzashyikirizwa itegko ishinga amategeko bagatorera ingingo yo kweguza Perezida Lungu.

Perezida Lungu siwe mukuru w’ igihugu wa mbere uvuzwe ruswa muri iyi myaka kuko avuzweho ruswa nyuma Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Nethanyahu, Park Geun Hye wa Koreya y’ Epfo na Jacob Zuma wa Afrika y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa