skol
fortebet

Zambia: Umwana w’umukobwa yakubiswe na mukase ata ubwenge ageze ku ishuli

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Lillian Musinda ukomoka mu gace kitwa Kabwe muri Zambia yakubiswe na mukase bikomeye kugeza ubwo yataye ubwenge ageze ku ishuli.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa yaguye mu ishuli mu minsi ishize kubera ibikomere n’uburibwe yatewe n’inkoni yakubitwaga na mukase,ajyanwa kwa muganga na mwarimu we.

Nyuma yo gukubita uyu mwana abereye mukase akamwangiza cyane,yafunzwe ku munsi w’ejo nyuma y’aho uyu mwana ajyanwe kwa muganga bagasanga umubiri we wuzuye ibikomere byinshi.

Umuganga yabonye uyu mukobwa afite ibikomere byinshi cyane ku mubiri bimutera ubwoba niko kumubaza uko byagenze amuhishurira ko ari inkoni za mukase.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize uyu mugore yakubise uyu mwana witwa Musinda akoresheje urutsinga n’umugozi kugeza ubwo yamukuyemo inzara zo ku ntoki.

Uyu mugore n’umugabo we batawe muri yombi nyuma y’aho polisi imenye neza ubugome yakoreye uyu mwana yari abereye mukase. Umugabo we yabwiye abapolisi ko atari azi ko umugore afata nabi uyu mwana birenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa