skol
fortebet

Zambia:Umwarimu yafunzwe azira kuvugira kuri Facebook ko perezida Lungu ari umunyamahanga

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwarimu wo mu gace kitwa Samfya muri Zambia yamaze gutabwa muri yombi azira gusebya perezida wa Zambia,Edgar Lungu,amwita ngo ni umunyamahanga ukomoka muri Malawi.

Sponsored Ad

Mwarimu Enockson Banda w’imyaka 27, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo kujya ku rubuga rwe rwa Facebook akavuga ko perezida w’igihugu cye cya Zambia atari umwenegihugu ahubwo ari umunyamahanga waje kubasahura.

Iki cyaha uyu mwarimu yagikoze hagati ya mbere Mata kugeza taliki 30 Kamena 2018,aho ashinjwa gusebya perezida Lungu avuga ko kuba ari umunyamahanga ukomoka muri Malawi ariyo mpamvu leta ye yamunzwe na ruswa.

Banda yavuze ko perezida Lungu atajya ababazwa n’abanya Zambia kuko ari umunya Malawi aricyo gituma benshi mu bana b’abanya Zambia yigisha bugarijwe n’ubukene bukabije.

Banda wahamwe n’ibi byaha,yavuze ko amagambo yose yavuze yayatewe n’uburakari bwo kuba Leta itaraguriye abanyeshuli yigisha intebe zo kwicaraho ,kuri ubu bakaba bari kwicara hasi.

Banda yavuze ko atakwihanganira guceceka igihe cyose abanyeshuli yigisha babayeho nabi kandi ababayobora bari kubyinira mu mafaranga ya Leta ndetse yiteguye gufungwa azira ukuri.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 04 Werurwe 2019 nibwo mwarimu Banda arakatirwa urumukwiriye.


Umwarimu yatawe muri yombi kubera kuvuga ko Edgar Lungu ari umunyamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa