skol
fortebet

Abadepite 48 ba Zambia bahagaritswe kubera gusuzugura ijambo rya Perezida Lungu

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Leta ya Zambia yahagaritse by’ agateganyo iminsi 30 abadepite 48 bo mu ishyaka UPND ritavuga rumwe n’ ubutegetsi kubera kwanga gutega amatwi ijambo rya Perezida wa Zambia Edgar Lungu.
Abo badepite banze kwitabira inama y’ abayobozi bakuru b’ igihugu yabaye muri Werurwe 2017 bavuga ko Perezida Lungu atariwe Perezida wemewe n’ amategeko watowe mu matora yabaye umwaka ushize wa 2016.
Perezida w’ inteko ishinga amategeko ya Zambia Patrick Matibini yabwiye Ikinyamakuru Lusaka Times ko ibyo abo (...)

Sponsored Ad

Leta ya Zambia yahagaritse by’ agateganyo iminsi 30 abadepite 48 bo mu ishyaka UPND ritavuga rumwe n’ ubutegetsi kubera kwanga gutega amatwi ijambo rya Perezida wa Zambia Edgar Lungu.

Abo badepite banze kwitabira inama y’ abayobozi bakuru b’ igihugu yabaye muri Werurwe 2017 bavuga ko Perezida Lungu atariwe Perezida wemewe n’ amategeko watowe mu matora yabaye umwaka ushize wa 2016.

Perezida w’ inteko ishinga amategeko ya Zambia Patrick Matibini yabwiye Ikinyamakuru Lusaka Times ko ibyo abo badepite bakoze ari imyitwarire idahwitse.

Guhagarikwa kw’ izi ntumwa za rubanda bibaye nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ umuyobozi w’ ishyaka UPND, Hakainde Hichilema watawe muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu.

Inama y’ abepisikopi bo mu gihugu cya Zambia inenga iki gihugu kunanirwa gukemura ibibazo gifitanye n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi ikavuga ko iki gihugu kirimo kugana inzira y’ ingoma y’ igitugu.

Politiki y’ igihugu cya Zambia ikomeje kunengwa n’ abatari bake kuva muri Mata uyu mwaka ubwo iki gihugu cyataga muri yombi umuyobozi w’ ishya UPND. Uyu muyobozi yatawe muri yombi ubwo imodoka yari atwaye yanze kubererekera imodoka zitwara umukuru w’ igihugu cya Zambia.

Ibitekerezo

  • Poltic yafrika ni danger manda ya 3gufungwa kwishi kwicisha inzarabaturage kwicabaturage afrika warakubititse

    Poltic yafrika ni danger manda ya 3gufungwa kwishi kwicisha inzarabaturage kwicabaturage afrika warakubititse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa