skol
fortebet

Zimbabwe: Abadepite n’ abasenateri bagiye gutorera ingingo yo kweguza Perezida Mugabe

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Ishyaka rya Zanu PF ryatangiye gahunda yo kweguza Perezida Robert Mugabe nyuma y’uko ananiwe kwivana ku butegetsi.
Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko kuri uyu wa Kabiri burageza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bwo kumweguza, abagize inteko bakabikora mu minsi ibiri gusa.
Ubwo busabe bushinja Mugabe ibirego birimo kwemerera umugore we Grace kwiha ububasha.
Abayobozi bakuru b’igisirikare bafashe ubutegetsi mu cyumweru gishize bavuga ko Mugabe yenda guhura na Visi-Perezida Mnangagwa (...)

Sponsored Ad

Ishyaka rya Zanu PF ryatangiye gahunda yo kweguza Perezida Robert Mugabe nyuma y’uko ananiwe kwivana ku butegetsi.

Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko kuri uyu wa Kabiri burageza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bwo kumweguza, abagize inteko bakabikora mu minsi ibiri gusa.

Ubwo busabe bushinja Mugabe ibirego birimo kwemerera umugore we Grace kwiha ububasha.

Abayobozi bakuru b’igisirikare bafashe ubutegetsi mu cyumweru gishize bavuga ko Mugabe yenda guhura na Visi-Perezida Mnangagwa yari yirukanye.

Emmerson Mnangagwa yahunze Zimbabwe amaze kwirukanwa biba ikimenyetso simusiga cy’uko Mugabe ashaka gusimburwa n’umugore we.

Igisirikare cyahise gifata televiziyo ndetse Mugabe afungirwa iwe mu rugo nubwo acyitwa Perezida ku izina.

Nubwo Mugabe yari yashyizweho igitutu ngo yegure, ku Cyumweru yaratunguranye yanga kwegura ahubwo avugira ijambo kuri televiziyo ry’uko azayobora inama rusange y’ishyaka Zanu PF izaba mu kwezi gutaha.
BBC ivuga ko umwe mu badepite Paul Mangwana yavuze ko ibikorwa byo kumweguza burundu byatangiye ariko isaha ntarengwa ya saa sita z’ejo hashize Zanu PF yari yamuhaye yarangiye.

Ati “Yatsimbaraye, arumva amajwi y’abaturage ariko akica amatwi.”

Kweguzwa muri Zimbabwe ubusanzwe bikorwa ku muntu wagize imyitwarire idasanzwe nko kwica Itegeko Nshinga, gusuzugura cyangwa kugira ubushobozi buke.

Mangwana yongeyeho ati “Ikirego ashinjwa gikomeye ni uko yemereye umugore we kwiha ububasha bw’Itegeko Nshinga kandi adafite uburenganzira bwo kuyobora guverinoma. Yanze gukurikiza itegeko nshinga rya Zimbabwe, by’umwihariko twagombaga gutora abagize njyanama z’intara ariko kugeza ubu ntibiraba.”

Yemeza ko kweguza Mugabe bitazatwara igihe nk’uko bamwe mu mpuguke babivuga, ku wa Gatatu bikazaba byarangiye kubera impamvu zabyo zisobanutse neza.

Gutora ku gutangiza ibikorwa byo kweguza Mugabe birabera mu Mutwe w’Abadepite no muri Sena .
Nibabyemeza harashyirwaho komite ihuriweho n’imitwe yombi itangire iperereza ku kumweguza, nisanga bikwiye ko yegura abagize inteko barongera batore hafatwe umwanzuro watowe na bibiri bya gatatu.

Mu myaka ishize abarwanya Mugabe bagerageje kumweguza muri ubwo buryo biranga. Ariko kuri ubu n’ishyaka rye ritakimushyigikiye birashoboka cyane.

Bibaye, ubundi Mnangagwa yahita afata umwanya wa Mugabe ariko ubwo yirukanwaga, Phelekezela Mphoko ushyigiye Grace Mugabe yahise aba Visi Perezida bivuze ko ari we wakabaye Perezida nubwo bitamworohera.

Ntibiramenyekana neza ko Mnangagwa agirwa Perezida gusa ashyigikiwe n’igisirikare kivuga ko gitegereje ibiva mu biganiro aragirana na Robert Mugabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa