skol
fortebet

Zimbabwe : Robert Mugabe agiye kubazwa igihombo cya miliyari 15 $

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe yavuze ko igiye gutumiza Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe agatanga ibisobanuro ku irengero rya miliyari 15 z’ amadorali y’ Amerika zavuye mu birombe bya diyama ubwo yari ku butegetsi
Mu kiganiro Mugabe yahaye itangazamakuru muri 2016 ubwo yariki akiri Perezida yavuze ko zimwe muri kampani zicukura diyama ziyinyereza, gusa uwari umuvugizi wa Robert Mugabe icyo gihe yavuze ko ibyo Mugabe ari urugero yatangaga bivuze ko ibyo yavuze icyo gihe (...)

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe yavuze ko igiye gutumiza Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe agatanga ibisobanuro ku irengero rya miliyari 15 z’ amadorali y’ Amerika zavuye mu birombe bya diyama ubwo yari ku butegetsi

Mu kiganiro Mugabe yahaye itangazamakuru muri 2016 ubwo yariki akiri Perezida yavuze ko zimwe muri kampani zicukura diyama ziyinyereza, gusa uwari umuvugizi wa Robert Mugabe icyo gihe yavuze ko ibyo Mugabe ari urugero yatangaga bivuze ko ibyo yavuze icyo gihe atari ukuri.

Umuyobozi wa komisiyo y’ ubucukuzi n’ ingufu Bwana Mliswa ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru ubwo bari mu mirimo y’ Inteko yagize ati

Yagize ati "Icyo gihe yari Perezida tugomba kumutumiza agatanga ibisobanuro ku byo yavuze muri 2016, yicuza ko igihugu cyahombye miliyari 15$ zari zavuye mu birombe bya diyama kubera ruswa no kuba kampani zicukura diyama zikoresha abakozi b’ abanyamahanga”.

Itariki Mugabe azatumirizwaho ntabwo iratangazwa. Uyu muyobozi w’ iyi komisiyo avuga ko atari mu mwanya w’ ubuyobozi ngo ahige abayobozi gusa ngo Mugabe agomba kwitaba agatanga ibisobanuro ku byo yatangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa