skol
fortebet

Zimbabwe: Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yashyize ku karubanda Perezida Mnangagwa

Yanditswe: Sunday 30, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, yashyize ku karubanda Perezida Emmerson Mnangagwa, ahishura uburyo ku nshuro zitabarika yagerageje kumwivuganira muri Afurika y’Epfo aho yahungiye, anatangaza ko hari inzirakarengane zagiye zicwa zitiranywa na we.

Sponsored Ad

Minisitiri Mzembi yatangaje ayo marorerwa ya Perezida Emmerson Mnangagwa, mu kiganiro kihariye yagiranye na Nehanda Radio, aho yavuze zimwe mu nzirakarengane zagiye zicwa bigizwemo uruhare na Guverinoma ya Zimbabwe ndetse n’iya Afurika y’Epfo.

Mu kwezi gushize Ubushinjacyaha bwa Zimbabwe bwari bwatse ubufasha igihugu cya Afurika y’Epfo, kugira ngo kibushyikirize Minisitiri Mzembi kugira ngo yiregure ku byaha ashinjwa byo kwiba imodoka zifite agaciro k’ibihumbi 130 by’amadorali ya Amerika Umuryango ushinzwe Ubukerarugendo ku Isi (UNTWO) wari wahaye Zimbabwe nk’impano.

Walter Mzembi kandi ashinjwa gukoresha nabi inshingano yari afite, agaha insengero eshatu Televiziyo enye zifite agaciro k’ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika, ibinyuranyije n’ingongo ijyanye no gucunga umutungo ugenewe rubanda.

Ikindi cyaha ashinjwa, ari kumwe n’abandi bantu babiri barimo uwitwa Susanna Makombe Kuhudzai na Aaron Mushoriwa Dzingira, ni ukuba barakiriye mu izina rya Guverinoma ya Zimbabwe inkunga ingana n’ibihumbi 815 by’amadorali ya Amerika yatanzwe na UNTWO, hanyuma ibihumbi 517 bakabikoresha mu nyungu zabo bwite.

Mu kiganiro na Nehanda Radio, Mzembi yavuze ko uretse kuba abo bareganwa barahanaguweho ibyaha n’urukiko, amafaranga ashinjwa kunyereza ngo ntaho ahuriye na yo ngo kuko ngo yabikujwe na Guverinoma ya Zimbabwe (iyobowe na Mnangangwa) ndetse n’umuyobozi w’ishyaka Zanu PF iri ku butegetsi. Yunzemo ati:

Mu myaka itatu yose Mnangagwa yagerageje kunyica ariko byaranze. Hari ubwo yigeze gutekereza ko yambonye, banakwirakwiza inkuru z’uko napfuye. Sinzi umuntu biciye muri Afurika y’Epfo bamwibeshyeho ko ari njye.

Walter Mzembi yavuze ko hagati ya 2013 na 2017 Mnangagwa yagerageje kumwica incuro nyinshi bikagera n’aho akodesha umwicanyi, gusa bikarangira bigendeyemo uwitwa Mupazviriho wishwe urubozo mu kimbo cye. Yunzemo ati:

Nanone muri 2014, bongeye kugerageza kunyivugana gusa birangira ku bw’amahirwe biciye Lucky Hakata i Fearherstone mu kiswe impanuka, ariko bitewe no kumwibeshyaho.

Mzembi yavuze ko ari ingirakamaro ko abantu bibuka ko Mnangagwa ubwe yigeze kwita abari bagize itsinda rizwi nka G40 mu ishyaka Zanu-PF “Abanzi b’igihugu”, ibyo bikaba byarasobanuraga ko “akeneye imbaraga zo guhangana n’abantu nkanjye n’imbaraga zose. Mnangagwa yagerageje kunyica mu myaka itatu yose ariko byaranze.”

Uretse kuba uriya mugabo yarahoze muri G40 yari ishyigikiye Nyakwigendera Robert Mugabe, yabajijwe niba haba hari indi mpamvu Mnangagwa yashatse kumwica. Yasubije agira ati:

Impamvu nyinshi zanje mu mutwe ariko ikomeye ni uko ari njye wari ushyigikiye Robert Mugabe nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we. Kuzamurwa nkagirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo kwahuriranye n’uko yari atangiye kwigizwa ku ruhande na Mugabe kandi twese dukomoka mu bwoko bw’Abakaranga, asa n’uwabisanishije n’uko nari ngiye kumusimbura mu kuba umuyobozi ukomeye muri ubwo bwoko. Ntabwo yigeze abimbabarira.

Walter Mzembi yongeyeho ko Perezida Emmerson Mnangagwa akimuhigisha uruhindu, ngo kuko atabasha gusinzira kugeza igihe azamwivuganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa