skol
fortebet

Xabi Alonso yanze akazi yahabwaga n’amakipe y’ibigugu

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Xabi Alonso umutoza wa Bayern Levakusen yakuriye ku murima amakipe nka Liverpool na Bayern Munich zamwifuzaga atangaza ko uyu mwaka w’imikino nurangira nta handi hantu azajya ahubwo azakomezanya na Leverkusen.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi,umunya Espagne,Xabi Alonso,yemeje ko nta yindi kipe azerekezamo mu mpeshyi,ahubwo azakomeza gutoza Leverkusen kugeza muri 2025,

Yagize ati:"N’umwaka twahuyemo n’ibihuha byinshi ku bijyanye n’ejo hazaza hanjye. Kugeza ubu twagize imikino myinshi,twari duhuze cyane kandi duhatanye,nifuzaga kubitekerezaho mu kiruhuko mpuzamahanga no gufata icyemezo.

"Mu cyumweru gishize nagiranye inama nziza cyane nabo [abayobozi ba Leverkusen] ubwo nabamenyeshaga icyemezo cyanjye cyo gukomeza kuba umutoza wa Bayer Leverkusen. Rwose ibyemezo byose uba ukeneye kubisesengura neza. Ngerageza gufata ibyemezo byiza, ngerageza kubifata mu buryo busanzwe.

"Kugeza ubu, aha niho hantu heza ho kuzamurira urwego nk’umutoza, ndi umutoza ukiri muto. Kuri ubu, aha ni ahantu heza. Ngomba gushimira ubuyobozi. Iyi kipe yaranshyigikiye kandi ndumva nubashywe mu nzego zose. . Abafana bagaragaje ko banshyigikiye cyane kandi bafite impamvu zo kwizera no kurota tuzagira ibihe byiza. Mfite abo dukorana bakomeye bamfasha gukora umunsi ku munsi,n’abakinnyi. "

Abajijwe ukuntu yakiriye kuba amakipe akomeye nka Bayern na Liverpool yaramwifuje,Alonso yavuze ko atavuga ku yandi makipe muri ibi bihe gusa yemeza ko abubaha ariyo mpamvu atayavugaho.

Alonso ntabwo aratsindwa muri uyu mwaka w’imikino mu marushanwa yose n’ikipe ya Leverkusen ndetse kuri ubu muri Bundesliga ararusha amanota 10 Bayern bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa