skol
fortebet

Koreya Ruguru igiye gufunga aho igeragereza ibitwaro kirimbuzi ibwire Amerika ige kureba

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kigiye gufunga ahantu cyakoreraga amagerageza y’ intwaro kirimbuzi muri uku kwezi kwa Gicurasi nirangiza ibwire inzobere za Leta zunze ubumwe za Amerika zige kureba kugira zemere koko ko aho hantu hafunzwe.

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un biteganyijwe ko azahura na Perezida Donald Trump wa Leta zunze za Amerika.

Ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize nibwo Perezida Kim Jong Un na mugenzi wa Koreya y’ Epfo Moon Jae-in.

BBC yatangaje ko ku wa Gatanu aribwo Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un na mugenzi we Moon Jae-in wa Korea y’Epfo, bemeranyije gufatanya mu kurinda agace baherereyemo intwaro za kirimbuzi. Iyo nama yabaye nyuma y’amezi havugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Yoon Young-chan yavuze ko Perezida Kim yashimangiye ko “azashyira mu bikorwa ifungwa ry’ako gace kasuzumirwagamo ibisasu muri Gicurasi.”

Yongeyeho ko Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yemeye “kuzatumira vuba impuguke zo muri Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zizagaragariza amahanga mu mucyo icyo gikorwa.”

Ikindi gikomeye ni uko Koreya ya Ruguru yemeye ko izahindura ibipimo by’isaha igenderaho cyangwa Time Zone yayo, byashyiragamo ikinyuranyo cy’iminota 30, ngo ihuze na Koreya y’Epfo.

Aka gace ka Punggye-ri kakorerwagamo isuzumwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, guhera mu 2006 habereye amasuzuma atandatu. Gusa binavugwa ko nyuma y’iryabaye muri Nzeri 2017, havutse ikibazo cyangije igice kimwe cy’ako.

Yoon yakomeje avuga ko Perezida Kim yagize ati “bamwe bavuga ko turi gufunga inganda n’ubundi zitakoraga ariko muzibonera ko zari zimeze neza.”

Mu nama Perezida Kim na Moon, banavuze ko bifuza kugirana ibiganiro byeruye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, hagamijwe kurangiza burundu intambara ya Koreya, yarangiye mu buryo bw’amasasu mu 1953 ariko ntigere ku mahoro hagati y’ibi bihugu.

Bemeranyije kandi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi no guhindura agace bihuriramo katabamo ibikorwa bya gisirikare, Demilitarized Zone (DMZ), agace k’amahoro bagahagarika icengezamatwara ry’indangururamajwi za rutura ryahaberaga.

Harimo kandi kugabanya ingabo muri ako gace bahuriraho, gutegura uburyo bwo guhuza imiryango yatandukanyijwe n’ugucikamo ibice kwa Koreya, guhuza imihanda ku mupaka no guhurira mu matsinda azabahagararira mu mikino, haherewe ku yazahuza ibihugu bya Aziya uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa