skol
fortebet

Perezida Salva Kiir yongerewe manda nta matora abaye

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Inteko ishingamategeko ya Sudani y’epfo yatoye umwanzuro wo kongera manda ya Perezida Salva Kiir kugeza mu mwaka wa 2021 kubera ko iki gihugu cyananiwe gukoresha amatora ya perezida uyu mwaka.

Sponsored Ad

Perezida Salva Kiir ari ku butegetsi kuva Sudani y’epfo yabona ubwigenge mu mwaka wa 2011. Amatora ya perezida yari ateganyijwe mu mwaka wa 2015 nayo yarasubitswe.

Umunyamakuru wa BBC Will Ross ukurikirana inkuru z’Afurika, aravuga ko kongerera manda Perezida Kiir bishobora gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba bigamije kurangiza intambara ishingiye ku gusubiranamo kw’abaturage imaze hafi imyaka itanu.

Muri Kamena 2018, Kiir yagiranye amasezerano n’uwo bahanganye Riek Machar bemeranya ko bagiye gutanga agahenge mu buryo buhoraho.

Byitezwe ko aya masezerano akurikirwa n’ibindi biganiro no gushyiraho leta ihuriweho n’impande zombie. Machar yakongera kugirwa Visi Perezida ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na leta nabo bagahabwa imyanya muri guverinoma yagutse.

Abanenga Perezida Kiir bamushinja kuba umunyagitugu ugambiriye kugundira ubutegetsi ariko we akabihakana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo intambara yo gusubiranamo kw’abatuye Sudani y’epfo yatangiye. Yatewe no kutavuga rumwe hagati ya Perezida Kiir n’uwari Visi Perezida we Machar, washakaga kuzamusimbura ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa