skol
fortebet

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo muri Israel mu kwikanga igitero cya Iran

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo bakorera muri Israel, mu gihe hari ubwoba bw’igitero cya Iran.

Sponsored Ad

Ambasade y’Amerika yavuze ko abakozi bayo basabwe kudakorera ingendo hanze yo mu nkengero za Yeruzalemu, Tel Aviv cyangwa Beersheba, ku bwo "kwigengesera cyane".

Iran yasezeranyije kwihimura, yegeka kuri Israel igitero cyo mu kirere ku ishami (consulat) ry’ambasade yayo muri Syria cyabaye mu minsi 11 ishize, cyishe abantu 13.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yahamagaye kuri telefone mugenzi we wa Iran amushishikariza kwirinda ko ibintu bifata indi ntera.

Israel ntiyigambye icyo gitero ku ishami ry’ambasade ya Iran, ariko ifatwa na benshi ko ari yo yari inyuma yacyo.

Iran ifasha Hamas, umutwe witwaje intwaro w’Abanye-Palestine urwana na Israel muri Gaza, ikanafasha imitwe myinshi yitwaje intwaro ikoreshwa na Iran muri ako karere, irimo imwe - nka Hezbollah wo muri Liban - akenshi igaba ibitero byo mu kirere kuri Israel.

Abishwe mu gitero ku ishami ry’ambasade ya Iran muri Syria barimo komanda wo ku rwego rwo hejuru muri Syria na Liban w’umutwe wa gisirikare w’indobanure wa Quds wo mu ngabo za Iran, hamwe n’abandi basirikare bo hejuru.

Icyo gitero cyabaye mu gihe hakomeje ibikorwa bya dipolomasi byo kwirinda ko intambara yo muri Gaza yakwira mu karere.

Ku wa gatatu, Perezida w’Amerika Joe Biden yaburiye ko Iran irimo gukangisha kugaba "igitero kinini", ndetse asezeranya guha Israel ubufasha "bukomeye bwuma".

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ubutegetsi bwe bwiteguye guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cy’umutekano, aburira ko Israel izagirira nabi igihugu icyo ari cyo cyose cyayigirira nabi.

Yagize ati: "Twiteguye kuzuza ibicyenewe byose mu mutekano bya Leta ya Israel, haba mu bwirinzi no mu kugaba igitero."

Jenerali Erik Kurilla ukuriye ibikorwa bya gisirikare by’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yagiye muri Israel mu biganiro n’abategetsi ku nkeke ku mutekano.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika yavuze ko urwo rugendo rwari rusanzwe ruri kuri gahunda ariko ko rwigijwe imbere "kubera ibyabaye mu gihe cya vuba aha gishize".

Nyuma yo kuvugana kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Hossein Amir-Abdollahian, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Cameron yavuze ko "yasobanuye neza... ko Iran igomba kudashora Uburasirazuba bwo Hagati mu ntambara yagutse cyane".

Yagize ati: "Mpangayikishijwe bikomeye no kuba hashobora kubaho kubara nabi kukageza ku rundi rugomo."

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuganye na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Arabie Saoudite na Turukiya, ababwira ko kuba ubushyamirane bwafata indi ntera, nta n’umwe wabyungukiramo.

Ntibizwi ukuntu igitero cyo kwihorera cyaba kimeze cyangwa niba cyaba kivuye muri Iran mu buryo butaziguye, cyangwa niba cyakorwa n’umutwe umwe mu mitwe yitwaje intwaro Iran ikoresha.

Ku cyumweru, umutegetsi wo muri Iran yaburiye ko ambasade za Israel "ntizigitekanye", yumvikanisha ko inyubako y’ishami ry’ambasade ishobora kugabwaho igitero.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yabwiye mugenzi we w’Amerika ko "igitero icyo ari cyo cyose kitaziguye cya Iran" ku butaka bwa Israel, cyasaba ko habaho "igisubizo gikwiye cya Israel kuri Iran".

Ku wa kane, ubwo yari abajijwe kuri uko kugabanya ingendo, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yavuze ko atahishura "amasesengura yihariye" yashingiweho ku kugabanya ingendo, ariko yongeyeho ati:

"Biragaragara turimo kugenzura umwuka uteje inkeke mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse by’umwihariko muri Israel."

Intambara ya Israel muri Gaza yatangiye nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bayobowe na Hamas bagabye igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, bica abantu 1,200 ndetse bashimuta abandi barenga 250, nyuma yuko abo bitwaje intwaro bari bambutse bavuye muri Gaza.

Israel ivuga ko mu bashimuswe 130 bakiri muri Gaza, nibura 34 bapfuye.

Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanya-Gaza barenga 33,000, biganjemo abasivile, bamaze kwicwa kuva Israel yagaba igitero muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa