skol
fortebet

Hamenyekanye igihugu perezida Tshisekedi aherereyemo

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwa ko atari mu gihugu ndetse n’aho yerekeje hatazwi.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mukuru w’igihugu ubu aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru yatanzwe na Perezidansi ya RDC abivuga.

Infos.cd yatangaje ko ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye.

Abanyekongo bamaze iminsi barangisha ku mbuga nkoranyambaga uyu mukuru w’ighugu ari nako abandi bavuga ko ari mu Rwanda.

Umunyamakuru wa RTBF (igitangazamakuru cy’Ababiligi) yakoze ikosa kuwa 07 Mata,avuga ko Félix Tshisekedi ari i Kigali , nubwo uyu mukuru w’igihugu cya Kongo atari no ku rutonde rw’abatumirwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Félix Tshisekedi, Tina Salama,yaje kubinyomoza avuga ko perezida Tshisekedi atari mu Rwanda, ahubwo ko yagiye mu gihugu "cy’amahanga".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa