skol
fortebet

Ishyaka PPRD ryasabye Leta ya Tshisekedi kureka “gukorera urwenya” kuri Kabila

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadary, yasohoye itangazo, asobanura ko Leta ya Tshisekedi iri kugerageza guharabika Kabila, imuhuza na AFC adafiteho amakuru.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’amakuru yavuze ko Kabila yaba yarahunze igihugu,avugwaho kwifatanya n’umutwe wa M23 umereye nabi ingabo za RDC.

Uwari umujyanama wihariye wa Corneille Nangaa washize AFC, Eric Nkuba Shebandu, ubwo yatabwaga muri yombi n’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, yabajijwe niba hari Abanye-Congo bavugana, asubiza ko Kabila na Gen John Numbi wahunze barimo.

Ibi byatumye hemezwa ko Kabila wayoboye RDC ari kugambanira igihugu gusa ishyaka rye PPRD ryasohoye itangazo ribyamagana.

Shadary yasohoye itangazo rigira riti “Nta bimenyetso, Kabila ari kuvugwa mu bintu atazi kandi bitanamushishikaza nk’umuntu wayoboranye urukundo iki gihugu, ubwitange n’icyerekezo.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko kuba M23 yarongeye gufata intwaro mu mpera za 2021, ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bwo bubifitemo uruhare kuko abahagarariye uyu mutwe bamaze amezi 14 i Kinshasa, aho bashakaga gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko uyu Mukuru w’Igihugu yanga guhura na bo.

Shadary yasabye Leta ya Tshisekedi kureka “gukorera urwenya” kuri Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa