skol
fortebet

Kabila waburiwe irengero ashobora gushinjwa icyaha cy’ubugambanyi

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi.

Sponsored Ad

Kabila yaburiwe irengero ndetse bivugwa ko yaba yarahunze mu ibanga rikomeye.

Uyu kandi ubutegetsi bwa RDC buramushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23.

Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Joseph Kabila amaze iminsi yarahunze igihugu rwihishwa kubera ko ari umwe mu bari inyuma y’intambara Ingabo za RDC zikomeje kurwanamo na M23.

Kabuya yashinje Kabila gukorana n’uriya mutwe, nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PPRD bihuje n’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Lutundula yibukije Kabila ko amategeko ahana ibyaha muri RDC ateganya ko "gukorana rwihishwa n’ibihugu by’amahanga ni ubugambanyi".

Lutundula yunzemo ko n’ubwo Kabila yahoze ari umukuru w’igihugu, hari amategeko amuhana mu gihe yakosheshe kimwe n’undi munye-Congo wese.

Icyaha cy’ubugambanyi RDC yatangiye gushinja Kabila gihanishwa igihano cy’urupfu kimaze iminsi mike gisubijweho muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa