skol
fortebet

Leta ya Nijeri Yacanye Umubano n’Igisirikare cy’Amerika

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Nijeri ejo kuwa gatandatu yatangaje ko icanye umubano n’ubutwererane mu bya gisirikare na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’umunsi umwe intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika zishoje uruzinduko rw’iminsi itatu, rwari rugamije kuganira n’abategetsi ba gisirikare bahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu bakiyegereza Uburusiya.

Itangazo ry’ubutegetsi ryavuze ko “uhereye none” leta ifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano arebana n’igisirikare cy’Amerika n’abakozi b’abasivili ba ministeri yayo y’ingabo bari muri Nijeri.

Iryo tangazo ryasomwe kuwa gatandatu nijoro kuri televiziyo y’igihugu. Leta zunze ubumwe z’Amerika iracyafite abasirikare 1000 muri Nijeri bari mu birindiro mu butayu ahari indege za gisirikare zitagira abapilote. Ibyo birindiro byubatswe ku madolari agera kuri miliyoni 100.

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize ubwo bahirikaga ubutegetsi, Amerika yahise igabanya ibikorwa byo gushyigikira ubutegetsi bwo muri Nijeri.

Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Anthony Blinken, yasuye Nijeri mu ruzinduko rudasanzwe rugamije kugerageza gusubizaho perezida Mohamed Bazoum wari inshuti y’akadasohoka y’Amerika n’Uburayi mu ntambara barana n’abajihadiste.

Hashize amezi ane nyuma y’icyo gihe igisirikare cyafungiye Bazoum iwe. Cyahise gifatira ibyemezo bikomeye igihugu cy’Ubufaransa bwagikolonije gitegeka ko abasirikare babwo bari bahamaze imyaka ikabakaba icumi bataha.

Igisirikare cya Nijeri cyakoranaga bya hafi na Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko abahiritse ubutegetsi bashakishije umubano n’Uburusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa