skol
fortebet

Mpayimana yiyemeje kongera guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka muri 2017,yiyemeje kongera kugerageza amahirwe muri uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ubwo yiyamamazaga mu matora aheruka nk’umukandida wigenga,ygize amajwi 0,73%.

Uyu mugabo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko intumbero ye itagarukiye aho, ahubwo ko hari ibitaragerwaho yifuza gufatanyamo n’Abanyarwanda.

Ati “ Mfite umushinga wo gutanga kandidatire”.

Yavuze ko nubwo bakunze kuvuga ko nta muntu uhindura ikipe itsinda, ngo bishoboka no gukora inshya kandi nayo igatsinda.

Ati “Icya mbere ni uko Abanyarwanda turi ikipe imwe, niba duhinduye ubutegetsi, hari Abanyarwanda benshi twongera tugakora indi kipe, tugahindura imikorere imwe n’imwe; imyiza tukayigumana, iyari itangiye gucumbikira tukayindura, tukayongereramo ingufu, noneho ya kipe yatsindaga, ukabona ahubwo irushijeho gutsinda.”

Intumbero ze zo kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yazitangaje ari mu Bufaransa mu biruhuko aho amaze icyumweru.

Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga. Ni umwanya yagiyeho Ugushyingo 2021.

Mpayimana yavutse mu 1970, bivuze ko afite imyaka 54. Mu 2017, yavuze ko afite umugore umwe n’abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa