skol
fortebet

Perezida mushya wa Sénégal yarahiye ahita agira inshuti ye magara Minisitiri w’intebe

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yasezeranyije ko "impinduka yimbitse" hamwe n’"ubusugire bwinshi kurushaho" ari bimwe mu by’ingenzi ashyize imbere, ubwo yarahiraga ku wa kabiri.

Sponsored Ad

Muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, Perezida Faye yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bucyenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.

Nyuma y’aho ku wa kabiri, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida, Oumar Samba Ba, mu itegeko-teka yasomeye kuri televiziyo y’igihugu.

Uwo muhango w’iraHira rya Faye witabiriwe n’abategetsi babarirwa mu magana n’abaperezida benshi b’ibihugu byo muri Afurika.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, turimo kugerageza kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.

Sénégal yugarijwe n’ingorane nyinshi zirimo nk’ubushomeri mu rubyiruko, ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho hamwe na ruswa.

Ubwo yarahiraga, Perezida Faye, w’imyaka 44, yagize ati:

"Imbere y’Imana n’imbere y’igihugu cya Sénégal, ndahiriye ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Repubulika ya Sénégal, gukurikiza mu budahemuka ibiteganywa n’itegekonshinga n’amategeko, no gutanga ntizigamye ububasha bwanjye mu kurinda inzego ziteganywa n’itegekonshinga, ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’igihugu no gukora ibishoboka byose mu kugera ku bumwe bw’Afurika."

Uyu Perezida wa gatanu wa Sénégal – kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1960 – yanavuze ko ku butegetsi bwe, Sénégal izaba igihugu kirangwamo icyizere ndetse na demokarasi ifite imbaraga nyinshi kurushaho.

Mu kwezi gushize, Faye yatsinze amatora yatindijwe kuba, abona amajwi 54%, aza imbere y’ukomeye mu bo bari bahatanye, Amadou Ba, wari umukandida w’urugaga rwari ruri ku butegetsi.

Ku wa gatanu, urukiko rwa Sénégal rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemeje ko Faye ari we watsinze amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa