skol
fortebet

Perezida Sall yashimiye umusimbura we Diomaye watsinze amatora avuye muri gereza

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Macky Sall wa Sénégal, yashimye uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze, ndetse ashimira Bassirou Diomaye Faye, imibare igaragaza ko ariwe watsinze.

Sponsored Ad

Diomaye ahagarariye ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, yatsinze aya matora yabaye ku wa 24 Werurwe 2024, ahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X,Perezida Macky Sall wari wabanje kugenda biguruntege mu gutegura amatora y’umukuru w’igihugu,yavuze ko amatora yagenze neza ndetse ashimira uwo imibare igaragaza ko yatsinze.

Ati: "Ndashimira ukuntu amatora ya Perezida yo ku wa 24 Werurwe 2024 yagenze neza kandi ndashimira uwatsinze, Bwana Bassirou Diomaye Faye,amajwi agaragaza ko yatsinze. Iyi ni intsinzi ya demokarasi ya Senegal."

Itangazo rya mbere ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku cyumweru muri Senegal ryerekanye ko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Bassirou Diomaye Faye ari ku isonga, byatumye abamushyigikiye birara mu mihanda yo mu murwa mukuru Dakar bishimira intsinzi mu gihe bizeye ko ubuyobozi bwe buzakemura ubukene na ruswa byafashe intebe muri iki gihugu.

Ku wa mbere, umukandida w’ihuriro riri ku butegetsi, wahoze ari Minisitiri w’intebe Amadou Ba, yemeye ko yatsinzwe na Faye nyuma y’amasaha make avuze ko yiteguye guhangana mu cyiciro cya kabiri cy’amatora. Umukandida wese asabwa amajwi arenga 50 ku ijana kugirango yemezwe ko yatsinze kandi ntihabe icyiciro cya kabiri.

Faye yavuzwe cyane muri politiki ya Senegal nyuma y’icyumweru kirenga avuye muri gereza ari kumwe n’umujyanama we bahuje ishyaka Ousmane Sonko, wabujijwe kutitabira amatora kubera icyaha cyo gusebanya.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yahatanye mu matora nk’umukandida wigenga kubera iseswa ry’ishyaka rye rya Patriot of Senegal (PASTEF) ryabaye muri Nyakanga umwaka ushize kubera guteza imvururu. Ishyaka PASTEF ryashinzwe na Sonko mu 2014, ryemeje Faye nk’umukandida waryo.

Sonko yateguye imyigaragambyo yo kwamagana perezida Macky Sall ashinja guverinoma ye ruswa kandi ko itakemuye ikibazo cy’ubukene.

Icyemezo cya Sall cyo kwimura igihe cy’amatora yari ateganijwe muri Gashyantare cyateje ibibazo bikomeye.

Amatora yabaye nyuma y’umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Faye yavutse mu 1980 muri Ndiaganiao mu urengerazuba bwo hagati muri Senegal. Yahuye na Sonko ubwo yakoraga nk’umugenzuzi w’imisoro mu ishami rya leta rishinzwe imisoro n’umutungo, aho bahise bunga ubumwe.

Bombi bagiye bafungwa kenshi bazira gusebanya n’ibindi byaha ariko bwa nyuma barekuwe kuwa 14 Werurwe 2024 habura iminsi mike ngo amatora abe,none byarangiye bayatsinze.

Nubwo Faye ataremezwa burundu nk’uwatsinze cyane ko bizakorwa mu minsi mike iri imbere,ariko umukandida utsinze mu majwi ya mbere aba afite amahirwe yo gutsinda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa