skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yavuze ku byo kubaka urukuta rutandukanya RDC n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani uyoboye umuryango wa EAC muri iki gihe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Felix Tshisekedi bemeranya ko hakenewe gushakishwa igisubizo cyihuse kugira ngo umutekano mu karere uboneke bityo ibiganiro bya Nairobi na Luanda byasubukurwa.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryasohotse bombi bamaze kuganira kuri uyu wa mbere i Kinshasa, bavuze ko ari ngombwa guhuza gahunda ya Nairobi n’iya Luanda kugira ngo umuti nyawo w’intambara mu burasirazuba bwa RDC uboneke.

Kiir biteganijwe ko azahura na Perezida Kagame, agakurikizaho Perezida Neva, nyuma akazahura na Joao Lourenço wa Angola ari na we muhuza wa Kigali na Kinshasa.

Perezida Tshisekedi Tshilombo, abajijwe ku byo kubaka urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda byifujwe na Sosiyete sivile, yasubije ko nta mafaranga yaboneka, ko ahubwo ahari yashorwa mu kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abanyekongo.

Ati: "DRC ifite abaturanyi icyenda. Turamutse twubatse inkuta hirya no hino ku mipaka, ndatekereza ko twakwicuza kuba twarashyize amafaranga menshi muri iyi gahunda aho kuyashora ahandi. Imana izi ibyo DRC ikeneye kugira ngo itere imbere. ”

Félix Tshisekedi akomeza avuga ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, ntaho bihuriye n’abaturage b’u Rwanda, ahubwo bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Kagame, butera ku butaka bwa Kongo.

Avuga ko yifuza ko abaturage b’ibihugu byombi bakongera kubana mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa