skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yemereye Salva Kiir gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’ibihugu bya EAC

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Salva Kiir Mayardit na Félix Tshisekedi bemeranyije ko ibibangamiye umubano w’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bikemurwa vuba.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 25 Werurwe 2024,ubwo yari muri RDC.

Yagize ati "Ibiganiro byacu byari byerekeye ku guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere kacu. Ndabizeza ko mu nshingano zanjye nka Perezida wa EAC, tuzakorana kugira ngo akarere gatekane, hagamijwe kugera ku iterambere ry’imibereho y’abaturage n’ubukungu."

Perezida Kiir yageze muri RDC nyuma yo gusura u Rwanda n’u Burundi, aho yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu karere, umubano wahungabanye na wo ukanagurwa.

Ni uruzinduko yakoze mu gihe nka RDC n’u Rwanda bishinjanya guhungabanya umutekano wa buri ruhande, binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR.

U Burundi na bwo bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, ndetse byatumye bufunga imipaka muri Mutarama 2024. U Rwanda rwasubije ko nta bufasha na buke ruha umutwe uwo ari wo wose urwanya Leta y’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa