skol
fortebet

RDC: Abasirikare bakomeye ba FARDC batumijwe i Kinshasa kubera M23

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bakomeye ba FARDC bayoboye imirwano na M23 barimo Gen. Chiko Tshitambwe, bahamagajwe i Kinshasa kugira ngo batange ibisobanuro ku ifatwa ry’umujyi wa Rwindi uherutse kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye.

Sponsored Ad

Biravugwa ko hari ubutumwa bwa telegram bwavuye ku Mugaba Mukuru wa FARDC bwahamagaje aba basirikare byihutirwa mu rwego rw’iperereza ku ifatwa rya Rwindi.

Nk’uko inyandiko z’ibanga urubuga Kivu Morning Post rwabashije kubona kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe zibigaragaza, ngo abayobozi bakuru ba FARDC ngo barashaka ko aba bofisiye baha amakuru y’ingenzi komisiyo ishinzwe iperereza.

Ibikubiye muri telegram yohererejwe ubuyobozi butandukanye bw’ingabo ntabwo byasobanuye amakuru abashinzwe iperereza bashaka.

Gufatwa kw’agace ka Rwindi nta mirwano ibaye, kwasize ibibazo, mu gihe aha hasanzwe hari ikigo cya gisirikare gikomeye cy’ingabo za leta ya Congo ubu cyigaruriwe na M23, nk’uko ihuriro ryitwa Forces Vives ryabitangaje mu cyumweru gishize.

Kuwa 12 Werurwe,Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI,yasubiyemo amagambo y’umukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru, Jean Claude Bambanze, agira ati: “FARDC yavuye muri ako gace (Rwindi) mbere y’uko inyeshyamba zihagera, zitarwanye. Ese hari ibyitso? Abagambanyi imbere mu ngabo?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa