skol
fortebet

RDC: Uburwayi bwa Tshisekedi umaze icyumweru atagaragara buracyagizwe ibanga

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nanubu ntaragaragara mu ruhame, ndetse aho aherereye hakomeje kuba ibanga.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitamenyekanye.

Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali, gusa nyuma iza kuvuguruza ayo makuru inyomojwe na Tina Salama usanzwe ari umuvugizi wa Perezida wa RDC.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo (ACP) uwo munsi byo byatangaje ko Tshisekedi yaba yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Buholandi, gusa nyuma na byo biza gusiba ubutumwa byari byanditse ku rubuga rwa X.

Tshisekedi aheruka kugaragara mu ruhame ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye umuhango wo kwiyunga kw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’aba Teke n’aba Yaka bari bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro.

Tina Salama ubwo yahakanaga ko sebuja yaje i Kigali yavuze ko "yagiye mu mahanga muri dosiye zihutirwa zireba igihugu".

Kugeza ubu n’ubwo bitazwi neza igihugu Tshisekedi aherereyemo, amakuru avuga ko yaba aherereye i Bruxelles mu Bubiligi kuko kuva ku Cyumweru gishize ari ho indege asanzwe agendamo iherereye.

Hari n’andi makuru bigoye kugenzura avuga ko uyu mugabo yaba arwaye.
Radiyo y’Abafaransa (RFI) cyakora ivuga ko ifite amakuru y’uko nta gihindutse Perezida Félix Tshisekedi ashobora kongera kugaruka muri RDC kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’igihe abanye-Congo batazi aho aherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa