skol
fortebet

Televiziyo yo mu Bubiligi yasabye imbabazi kubera kubeshyera Tshisekedi ko yaje i Kigali

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urugendo rwerekeza ahantu hatazwi rw’umukuru w’igihugu cya Kongo,Felix Tshisekedi rwateje impaka zikomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Ibi byahumiye ku mirari ubwo Televiziyo y’Ububiligi yatangazaga ko azaba ari i Kigali mu muhango wo gutangiza wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro 30 jenoside yakorewe Abatutsi, ku cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024.

Abanyekongo bamaze amasaha menshi bashaka perezida wabo wa Repubulika.

Byatangaje ko Félix Tshisekedi ari mu Bufaransa ku rubuga rwa X rw’ikigo cy’itangazamakuru cya Kongo (ACP),

Icyokora ubu butumwa bwaje gusibwa, ku cyumweru, tariki ya 7 Mata,bivugwa ko yerekeje mu gihugu kitazwi.

Ibihuha byashimangiwe n’ikosa ry’umunyamakuru wa RTBF (igitangazamakuru cy’Ababiligi) wavuze ko Félix Tshisekedi ari i Kigali , nubwo uyu mukuru w’igihugu cya Kongo atari no ku rutonde rw’abatumirwa mu Rwanda.

Aho guhagarika ibyo bihuha, umuvugizi wa Félix Tshisekedi, Tina Salama, yongeyemo ibindi, ahakana ko perezida atari mu Rwanda, ahubwo ko yagiye mu gihugu "cy’amahanga".

Yakomeje agira ati: "Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi ntabwo yagiye i Kigali kugira ngo yitabire #Kwibuka30,bitandukanye n’ibyatangajwe kuri RTBF. Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu".

Nyuma y’uko bavugurujwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, iyi Televiziyo ya RTBF,yasabye imbabazi kubwo gutangaza amakuru atari ukuri.

Nyuma y’uko bitangajwe ko Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’amahanga kitazwi, abanye-Congo benshi bari mu gisa no gushyenga aho batangiye gutabaza amahanga mu izina rya Guverinoma bavuga ko Perezida wabo yaburiwe irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa