skol
fortebet

Ushobora gutsinda amatora muri Senegal yamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangiye gusiga mu majwi abo bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, abantu babarirwa muri za miliyoni bitabiriye amatora yabaye mu mahoro, nyuma y’imyaka itatu y’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall.

Abakandida 19 nibo biyamamaje kurwanira intebe y’umukuru w’igihugu.

Diomaye wasezeranyije abaturage kurandura ruswa, kugarura ituze mu gihugu no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko,yahundagajweho amajwi karahava.

Icyakora, ishyaka riri ku butegetsi rihagarariye Amadou Ba,ryamaganye amakuru y’uko ryatsinzwe kandi rivuga ko riteganya guhatana kugera ku cyiciro cya kabiri cy’amatora igihe habura umukandida ugira 50%.

Bwana Faye w’imyaka 44,n’umwe mu bagize ishyaka rya Pastef riyobowe na Ousmane Sonko, wari ufunzwe iminsi mike mbere yo gutora. Bwana Sonko yangiwe guhatana kubera icyaha cyo gusebanya yashinjwaga.

Urutonde rwa mbere rw’amajwi rwatangajwe kuri televiziyo rwerekanye ko Bwana Faye yatsinze ku majwi menshi, bituma abafana be berekeza mu mihanda yo mu murwa mukuru Dakar kubyina intsinzi.

Abamushyigikiye baturikije fireworks, bazunguza amabendera ya Senegal kandi bavuza vuvuzela.

Ibi byatangajwe byatumye kandi abakandida batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi batangaza ko bashyigikiye intsinzi ya Bwana Faye.Abo barimo Anta Babacar Ngom, umwe mu bari imbere, wifurije Bwana Faye gutsinda.

Bwana Sonko yashyigikiye Bwana Faye,bafatanyije gushinga ishyaka rye rya Pastef, wari umaze hafi umwaka wose afunzwe, ashinjwa icyaha cyo gusebanya no gusuzugura urukiko.Yaje kurekurwa hasigaye iminsi mike ngo amatora abe.

Biyamamarije hamwe munsi yibendera ryanditseho "Diomaye ni Sonko". Bamwe mu banyapolitiki bakomeye ndetse n’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye kandidatire ya Bwana Faye.

Bwana Faye amaze gutora,yasabye abiyamamaje kwakira uwatsinze ati: "Abaturage bahisemo hagati yo gukomeza no guhagarika."

Bwana Sall uri ku butegetsi, ntabwo yiyamamaje bwa mbere mu mateka ya Senegali. Ishyaka rye riri ku butegetsi ryatoye Bwana Ba w’imyaka 62, wahoze ari minisitiri w’intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa