skol
fortebet

Abagore 100 b’ Abafaransa bishyize hamwe bamagana bagenzi babo bo muri Amerika barimo kuvuga uko bahohotewe nabo baramaganwa

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ Umufaransa ukina amafilime witwa Catherine Deneuve yavuze ko abagabo bafite uburenganzira bwo guheheta abagore.
Uyu mugore ni umwe mu bagore 100 bo mu Bufaransa bashyize umukono ku ibaruwa ifunguye yamagana ubukangurambaga burimo gukorerwa muri Leta Zunze Amerika aho umugore cyangwa umukobwa atanga ubuhamya akavuga uko yigeze guhohoterwa bishingiye ku gitsina akanavuga amazina y’ umugabo wabimukoreye.
Ibi Deneuvre abitangaje nyuma y’ uko umukinnyi w’ amafilime Mogul Harvey (...)

Sponsored Ad

Umugore w’ Umufaransa ukina amafilime witwa Catherine Deneuve yavuze ko abagabo bafite uburenganzira bwo guheheta abagore.

Uyu mugore ni umwe mu bagore 100 bo mu Bufaransa bashyize umukono ku ibaruwa ifunguye yamagana ubukangurambaga burimo gukorerwa muri Leta Zunze Amerika aho umugore cyangwa umukobwa atanga ubuhamya akavuga uko yigeze guhohoterwa bishingiye ku gitsina akanavuga amazina y’ umugabo wabimukoreye.

Ibi Deneuvre abitangaje nyuma y’ uko umukinnyi w’ amafilime Mogul Harvey Weinstein wo muri ‘Hollywood’ rwa ruganda rutunganya amafime muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika avuzweho gusambanya abagore.

Uyu mugabo Mogul Harvey Weinstein w’ imyaka 65 y’ amavuko afite umugore n’ abana batatu.

Ibaruwa ya Catherine na bagenzi yatangajwe mu kinyamakuru le Monde cyo mu Bufaransa kuri uyu wa 9 Mutarama 2018. Aba bagore basinye kuri iyi baruwa barimo umukinnyi wa filime Christine Boisson; umunyamakuru Élisabeth Lévy; n’ iuwahoze ari umukinnyi wa filime z’ ubusambanyi Brigitte Lahaie, umwanditsi wa magazine Catherine Millet.

Aba bagore 100 bavuga ko ibyo bagenzi babo bo muri Amerika barimo gukora bigaragaza abagore nk’ abanyantege nke.

Nubwo bimeze gutya ariko urwego rw’ abagore mu Bufaransa rwamaganye ibarurwa ya Catherine Deneuve na bagenzi 99 ruvuga ko ifata minenembwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Catherine Deneuve

munyamakuru Élisabeth Lévy

uwahoze ari umukinnyi wa filime z’ ubusambanyi Brigitte Lahaie

Aba ni bamwe mu bagore 100 b’ Abafaransa bamaganye bagenzi babo bo muri Amerika bamaze iminsi batanga ubuhamya bavuga uko bagiye bahohoterwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa