skol
fortebet

Abahimba iyo ubasuye bakwakiriza igitsina

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

Batuye mu gace kitwa Kunene n’ ahitwa Omusati mu majyaruguru y’ igihugu cya Namibie bafite umuco wabo bakunda kandi bemera, ubwoko bwabo ni Ovahimba cyangwa Ovazimba. Bose hamwe barenga ibihumbi 50.
Abagore bo muri ubu bwoko nibo bakora imirimo yose ijyanye no kwita ku matungo (kuragira) no kwita ku rubyaro. Abagabo umurimo wabo w’ ingenzi ni uguhiga, akenshi bajya guhiga bagatinda kugaruka mu rugo.
Ubukire bwabo bureberwa ku mubare w’ inka utunze. Umukobwa w’ Umuz/himba arongorwa akigera mu (...)

Sponsored Ad

Batuye mu gace kitwa Kunene n’ ahitwa Omusati mu majyaruguru y’ igihugu cya Namibie bafite umuco wabo bakunda kandi bemera, ubwoko bwabo ni Ovahimba cyangwa Ovazimba. Bose hamwe barenga ibihumbi 50.

Abagore bo muri ubu bwoko nibo bakora imirimo yose ijyanye no kwita ku matungo (kuragira) no kwita ku rubyaro. Abagabo umurimo wabo w’ ingenzi ni uguhiga, akenshi bajya guhiga bagatinda kugaruka mu rugo.

Ubukire bwabo bureberwa ku mubare w’ inka utunze. Umukobwa w’ Umuz/himba arongorwa akigera mu bwagavu. Ise niwe umuhitiramo umugabo.

Uruhu rwabo rufite ibara ry’ umutuku kuko bisiga umutsima wa ‘otjize’ ukorwa mu mpeke z’ igiti kitwa beurre, zivangwa na omuzumba na ocre. Guhindura uruhu kuri ubu buryo ngo bibarinda kurumwa n’ udukoko no kwicwa n’ izuba.

Mu myizerere yabo ibara ry’ umutuku risobanura ‘ubutaka n’ amaraso’. Abagore bo muri ubu bwoko bateka amavuta y’ inka umwuka wayo bakayakoramo umubavu.

Umushyitsi niwe urarana n’ umugore wa nyiri urugo

Bakora byinshi bitandukanye mu rwego rwo kukwereka ko bakubashye iyo uri ‘umushyitsi’. Iyo umushyitsi akomanze umugabo akora imigenzo yitwa ‘Okujepisa Omukazendu’ mu rwego rwo kumwereka ko amwishimiye.

Iyo migenzo nta yindi ni ukuguha umugore we ukamurarana. Icyo gihe umugabo arara mu kindi cyumba cyaba ntacyo akarara hanze.

Iyo migenzo ituma babana neza hagati yabo kuko ibarinda ishyari ahubwo imibanire yabo ikaba nta makemwa.

Umugore ntabwo afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cyangwa gufata umwanzuro. Kubaha icyo umugabo ategetse biza ku mwanya wa mbere.

Umugore afite amahitamo yo kwemera kwiha uwo mushyitsi cyangwa kutamwiha ariko ategetswe kwemera ko barara mu buriri bumwe.

Umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we gusa Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru kivuga ko bibaho gake cyane.

Agahugu umuco akandi uwako. Nta muco uruta undi gusa buri muco ugira ibyiza byawo. Abagabo cyangwa abagore mwifuza gusura Abahimba cyangwa Abazimba muri Nambia mukareba uko babakira amahitamo ni ayanyu.

Ibitekerezo

  • This is bizarre!! Ni byo koko ni umuco wabo kandi IMICO y’abantu iratandukanye cyane.Ariko tugomba kureba niba iyo mico Bible itayibuzanya.Umukristu nyawe,yirinda gusambana.Kimwe nuko yirinda kurwana,kwiba,kurya ruswa,etc...
    Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi (1 Abakorinto 6:9,10).Niyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ntabwo tugomba kubaho nk’inyamaswa zitagira ubwenge.Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko dusanga muli Bible.Impamvu mubona isi imeze nabi,nuko abantu hafi ya bose banga kumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa