Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bahaye inshumbusho(ingurane) ya miliyoni 10 z’amadolari, abana binjijwe mu gisirikare cya Thomas Lubanga muri Kongo.
Bivugwa ko ari ubwa mbere aba bana bahawe inshumbusho muri ubu buryo n’uru rukiko.
Mu 2012, Bwana Lubanga yahamwe n’icyaha cyo gukoresha abana b’abahungu n’abakobwa, bamwe bafite imyaka irindwi gusa.
Abahungu bategekwaga kurwana mu ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, abakobwa (...)
Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bahaye inshumbusho(ingurane) ya miliyoni 10 z’amadolari, abana binjijwe mu gisirikare cya Thomas Lubanga muri Kongo.
Bivugwa ko ari ubwa mbere aba bana bahawe inshumbusho muri ubu buryo n’uru rukiko.
Mu 2012, Bwana Lubanga yahamwe n’icyaha cyo gukoresha abana b’abahungu n’abakobwa, bamwe bafite imyaka irindwi gusa.
Abahungu bategekwaga kurwana mu ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, abakobwa bagakoreshwa nk’abacakara bo gusambanya.
Bwana Lubanga yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’ine, niwe ugomba kuzaha aba bana indishyi y’akababaro.
Amashyirahamwe y’abagiraneza akorana n’abo bana avuga ko benshi binubwa n’imiryango yabo ngo bamwe mbere birukanwaga mu miryango yabo.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *