skol
fortebet

Abanyarwanda batandatu bafunzwe n’inzego z’iperereza’ muri Uganda

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n’inzego z’iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Abagore bane n’abagabo babiri biravugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize.
Claudette Ninsiima ni umwe mu bafite ababo bafunzwe.Avuga ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we.Abafunzwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.Bivugwa ko aba bose batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza (...)

Sponsored Ad

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n’inzego z’iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Abagore bane n’abagabo babiri biravugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize.

Claudette Ninsiima ni umwe mu bafite ababo bafunzwe.Avuga ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we.Abafunzwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.Bivugwa ko aba bose batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza 2017.

Claudette Ninsiima, umugore wa Munyangaju, yatangaje ko umugabo we yatawe muri yombi kuwa 20 ukuboza 2017 atwawe n’abagabo bari bafite intwaro ari mu kabari I Kampala kandi ubu afunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Madamu Ninsiima avuga ko afite impungenge z’umutekano w’umugabo we.
Yabwiye BBC ati:"Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima. Nifuza kumubona nkamenya impamvu afunzwe. Ubwoba mfite ni uko azicwa urubozo cyangwa akicwa cyangwa ibindi bisa nabyo."

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Uganda yagize ati “Abanyamategeko bacu, Gawaya Tegulle na Eron Kiiza nabo bandikiye minisiteri y’ingabo n’ubutasi bwa gisirikare basaba kubonana n’imfungwa ariko kugeza ubu ibi byarirengagijwe.”

Umunyamategeko wunganira abatawe muri yombi, Eron Kiiza, avuga ko abandi bantu batanu bafite ubwenegihugu bw’Abanyarwanda nabo batawe muri yombi.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo abwira BBC ducyesha iyi nkuru ko bireba urwego rw’imibanire hagati y’ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi.

Iyi miryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi n’Ubuyobozi bw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (DMI) bakaba basaba abayobozi ba UPDf ko bene wabo bakomeje gufungwa bagezwa imbere y’urukiko cyangwa bagafungurwa.

Abanyamategeko Gawaya Tegulle na Eron Kiiza

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa