skol
fortebet

Abanyeshuri batewe inda basabiwe gutabwa muri yombi

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Abayobozi bo mu karere ka Mwanza mu majyaruguru ya Tanzania batanze itegeko ko abakobwa b’ abanyeshuri batewe batabwa muri yombi.
Umwe mu bayobozi b’ aka karere witwa John Mongella yavuze ko impamvu abakobwa batewe inda bagomba gutabwa muri yombi ari ukugira ngo bagezwe imbere y’ urukiko batange ubuhamya bw’ ababakoreye icyo cyaha.
Nk’ uko ikinyamakuru the Citizen cyabitangaje ngo uyu muyobozi yavuze ko ‘abakobwa bafite ingeso yo guhishira abagabo cyangwa abasore babateye inda. Bityo ngo iri (...)

Sponsored Ad

Abayobozi bo mu karere ka Mwanza mu majyaruguru ya Tanzania batanze itegeko ko abakobwa b’ abanyeshuri batewe batabwa muri yombi.

Umwe mu bayobozi b’ aka karere witwa John Mongella yavuze ko impamvu abakobwa batewe inda bagomba gutabwa muri yombi ari ukugira ngo bagezwe imbere y’ urukiko batange ubuhamya bw’ ababakoreye icyo cyaha.

Nk’ uko ikinyamakuru the Citizen cyabitangaje ngo uyu muyobozi yavuze ko ‘abakobwa bafite ingeso yo guhishira abagabo cyangwa abasore babateye inda. Bityo ngo iri tegeko rishyizwe mu bikorwa byagabanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina rikorerwa abanyeshurikazi.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Mwanza Michael Lugola avuga ko bamwe mu bakobwa batwara inda hari igihe bibaviramo gucikiriza amashuri.

Muri Kamena uyu mwaka Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko umukobwa uzajya atwara inda nyuma yo kubyara atazajya asubira mu ishuri, ibi bikabangikana n’ uko uwamuteye iyo afungwa imyaka 30.

Nubwo bimeze gutyo ariko mu minsi ishize Perezida Magufuli yafashe ikemezo cyanenzwe na benshi cyo kurekura imfungwa zirimo ebyiri zari zarakatiwe igifungo cya burundu kubera gusabana abana.

Icyemezo cy’ uyu muyobozi ntabwo gitandukanye n’ icy’ Umuyobozi w’ Umuryango urwanya ruswa n’ akarengane aherutse gutangaza. Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko mu Rwanda hari aho yabonye umukobwa watewe afatwa mamama agahabwa amamatera n’ ibindi bikoresho nk’ aho icyo yakoze ari ikintu kiza. Avuga ko mu muco nyarwanda gutwara inda byakagombye gufatwa nko kwiyandarika. Ingabire ntashyigikiye ko umukobwa watewe inda atereranwa gusa ngo akwiye kugira igitsure ashyirwaho kimwereka ko ibyo yakoze atari byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa