skol
fortebet

Abapolisi bishe George Floyd bashinjwe ibindi byaha bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Hatangajwe ibirego bishya ku bapolisi bane birukanwe bari bahari ubwo George Floyd, Umunyamerika w’umwirabura ukomoka muri Afurika, yapfiraga i Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu.

Sponsored Ad

Ikirego kuri Derek Chauvin nacyo cyazamuwe gishyirwa ku bwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.

Bwana Chauvin ni we isuzuma ryo kwa muganga ryemeje ko gutsikamira n’ivi kwe ku ijosi rya Bwana Floyd ari byo byamuviriyemo urupfu.

Abandi bapolisi batatu, mbere batari baragize icyo bashinjwa, ubu barezwe gufasha no gushishikariza ikorwa ry’ubwicanyi.

Urupfu rwa Bwana Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, rwateje imyigaragambyo myinshi muri Amerika hamaganwa irondabwoko n’ubwicanyi bw’Abanyamerika b’abirabura bukorwa na polisi.

Ahanini iyi myigaragambyo imaze iminsi umunani yaranzwemo amahoro, ariko hari imwe muri yo yajemo ibikorwa by’urugomo ndetse mu mijyi imwe n’imwe hashyirwaho ibihe bidasanzwe by’umukwabu.

Ubwo yatangazaga ibyo birego bishya ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Keith Ellison, umushinjacyaha mukuru wa leta ya Minnesota, yavuze ko biri mu nyungu z’ubutabera.

Ku ikubitiro, Derek Chauvin yaregwaga ibyaha by’ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu ndetse no kwica umuntu byo mu rwego rwa kabiri. Ibi bizaguma ku nyandiko ikubiyemo ibyo aregwa.

Abandi bapolisi batatu birukanwe ku kazi ni Thomas Lane, J Alexander Kueng na Tou Thao.

Bose baregwa ibyaha byo gufasha no gushishikariza ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri no gufasha no gushishikariza kwica umuntu byo mu rwego rwa kabiri.

Amy Klobuchar, senateri wa leta ya Minnesota, yanditse kuri Twitter ko ibyo birego bishya ari "indi ntambwe y’ingenzi igamije ubutabera".

Benjamin Crump wunganira mu mategeko umuryango wa Floyd yasohoye itangazo agira ati:

"Iyi ni intambwe ikomeye itewe yerekeza ku butabera kandi dushimishijwe no kuba iki gikorwa cy’ingenzi kigezweho mbere yuko umurambo wa Floyd ushyingurwa".

Ariko nyuma yaho yaje kubwira televiziyo ya CNN ko umuryango wa Floyd wemeza ko ikirego kuri Derek Chauvin cyari gikwiye kuba icyo mu rwego rwa mbere kandi ko umuryango wabwiwe ko iperereza rikomeje ndetse ko ibirego bishobora kongera guhinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa