skol
fortebet

Kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza, YEGO na OYA byashyizwe imbere y’ Abarundi

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hagiye gutangizwa ibikorwa bya kamarampaka ku itegekonshinga ry’ u Burundi (Activités relatives au Référendum de la Constitution du Burundi). Ibyo bikorwa bikaba bizatangizwa n’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza.
Ni mu gihe abatavugarumwe na Leta y’ u Burundi basanga CNDD-FDD iri ku butegetsi itubahiriza uburenganzira bwa muntu, banavuga ko ari icyimenyetso cyerekana ko CNDD-FDD idashaka kuva ku butegetsi.
Iyi gahunda yo gutangiza (...)

Iyi gahunda yo gutangiza kamarampaka yatumiwemo abakuru b’ Intara zose zigize u Burundi.Umuhango uzabera mu Ntara ya Gitega muri Komini Bugendena ku itariki ya 12 Ukuboza 2017.

Minisiteri y’umutekano ivuga ko ku munsi ny’ir’izina, abaturage bazahabwa urupapuro rwanditse YEGO cyangwa OYA.Aho umuturage aza afite uburenganzira bwo kwemeza cyangwa guhakana ko itegekonshinga rihindurwa.

Opozisiyo yabwiye RPA ko isanga mu guhindura Itegekonshinga, Leta ya Nkurunziza ishaka kwereka amahanga yose ko ikomeye nyamara ngo barakora ibi byose birengagije ibiganiro by’ amahoro by’ i Arusha muri Tanzania.

BBC iravuga ko ibiganiro bya politike byahuzaga abarundi byarangiye nta mwanzuro ugezweho nyuma y’ibyumweru bibiri bibera i Arusha.

Benjamin Mkapa - uhuza abahagarariye leta n’abatavuga rumwe nayo yavuze ko agiye gushyikiriza umuhuza mukuru, Yoweri Museveni, ibyo yagezeho mbere yo gutangaza indi ntamwe izakurikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa