skol
fortebet

Abarundi barimo kwakwa amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi irimo gukusanya mu baturage ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2020.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ngo uyu musanzu utangwa ku bushake n’ umuturage ku gikiti cye, urugo cyangwa abahagariye ibihugu byabo mu Burundi.
Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Pascal Barandagiye yavuze ko muri iri kusanyamusanzu umukozi wa Leta azajya atanga nibura icyacumi cy’ umushakara, naho umuryango ugatanga amafaranga (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi irimo gukusanya mu baturage ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2020.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ngo uyu musanzu utangwa ku bushake n’ umuturage ku gikiti cye, urugo cyangwa abahagariye ibihugu byabo mu Burundi.

Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Pascal Barandagiye yavuze ko muri iri kusanyamusanzu umukozi wa Leta azajya atanga nibura icyacumi cy’ umushakara, naho umuryango ugatanga amafaranga ibihumbi 2000 y’ amarundi ku mwaka mu gihe abanyeshuri bo bazajya batanga amarundi 1000.

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza niwe wabimburiye abandi gutanga uyu musanzu aho yitanze ibihumbi 3000 y’ amadorali y’ Amerika.

Minisitiri Barandagiye avuga ko uyu musanzu udakwiye gufatwa nk’ umusoro wakwa umuturage, kuko ngo ingengo y’ imari ikenewe ngo amatora abe nimara kuboneka iki gikorwa kizahagarara. Gusa avuga ko kugeza ubu amafaranga azakoreshwa mu itora rya Perezida atazwi.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu butifashe neza mu Isi. 65% by’ Abarundi bari munsi y’ umurongo w’ ubukene nk’ uko bitangazwa na banki y’ Isi. Abarundi benshi batunzwe n’ ubuhinzi butari ubw’ umwuga. ½ cy’ ingengo y’ imari u Burundi bukoresha iva mu nkunga z’ amafaranga. Harimo amakuru avuga ko ubukungu bw’ iki gihugu burimo gusubira inyuma bitewe n’ imvururu zakuriye igisa na coup d’ etat yapfuye tariki 19 Gicurasi 2015.

Perezida Nkurunziza ayoboye manda yatorewe muri 2015 nubwo kuva icyo gihe atayivugaho rumwe n’ abatavugarumwe nawe. Magingo aya mu Burundi harimo gushakishwa uburyo itegeko nshinga ryavugururwa kugira ngo Perezida Nkurunziza azongere yiyamamaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa