skol
fortebet

Abarwanashyaka ba CNDD FDD basasiye ibitenge imodoka y’umukandida wabo Gen.Evariste Ndayishimiye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020,abakandida 7 bahataniye kuyobora igihugu cy’u Burundi bageze ku munsi wa 16 biyamamaza aho ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD, ryiyamamarije mu ntara ya Rumonge.

Sponsored Ad

Abarwanashyaka ba CNDD FDD muri iyi ntara bakoze agashya basasira ibitenge imodoka ya Evariste Ndayishimiye kugira ngo idakandagira hasi.

Imigabo n’imigambi ya Evariste Ndayishimiye ishingiye ku gukomeza inzego z’umutekano no kwivuna abanzi gukomeza urwego rw’ubutabera,ubuyobozi bubereye abaturage, imibereho myiza y’abaturage,kwita ku buzima bw’abantu, guteganyiriza ahazaza heza abenegihugu,kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya ubushomeri,kurengera ibidukikije, kwita ku muco no kuzamura imikino.

Kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi,kuzamura ububanyi n’amahanga n’urwego rwo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko impamvu kwiyamamaza kwa Evariste haboneka Abarwanashyaka benshi ,biterwa n’uko abaturage bashyirwaho igitsure na CNDD FDD iri ku butegetsi.

Uyu munsi,umukandida wa CNL,Bwana Agathon Rwasa yibasiye CNDD FDD,ayibutsa ko uko bafunga abarwanashyaka be kose nta kabuza azabaha isomo mu matora.

Yagize ati "Bashake umwe bamuhe amakarita 1000,5000,bagire amabendera yose ashoboka.Badufunge twese cyangwa bareke, ariko ejo bundi kw’itariki 20 bazotangara:"

Mu nama idasanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD FDD yabaye kuwa 26 Mutarama 2020,hemejwe ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba guhararira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020.

Gen. Evariste Ndayishimiye n’umugabo w’imyaka 53, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968.

Gen. Evariste Ndayishimiye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri Ku butegetsi, CNDD FDD azwi ku gatazirano yaherewe Ku rugamba ka "Neva" bituruka ku mpine y’amazina ye [’Ndayishimiye EVAriste].

Yize ibijyanye n’amategeko, mbere yo kubihagarika kubera ubwicanyi bwakorerwaga muri kaminuza y’uburundi yigagamo mu mwaka 1995.

Gen. Evariste Ndayishimiye yavuye mu ishuri ahita yerekeza mu ishyamba kwifatanya n’umutwe wa gisirikare warimo kurwanira kubohoza u Burundi warimo na perezida Nkurunziza.Yari umwe mu barwanyi ba mbere b’uyu mutwe wa CNDD FDD washinzwe mu mwaka wa 1994.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yo mu mwaka wa 2003, Gen.Evariste Ndayishimiye yahawe kuyobora minisiteri y’umutekano mu gihugu n’umutekano w’abanyagihugu, nyuma aba umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibya gisirikare.

Yaje guhindurirwa imirimo agirwa umuyobozi mukuru wa sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere,SOBUGEA.

Gen.Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora ishyaka CNDD FDD kuva mu kwezi kwa munani 2016. Kuva muri Mutarama 2020,CNDD FDD yemeje ko agiye kuyihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu matora ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020, Gen. Evariste Ndayishimiye azaba ahanganye bya hafi n’abakandida 6 barimo umuyobozi w’ishyaka CNL,Bwana Agathon Rwasa uhabwa amahirwe menshi yo kubika imbehe ya CNDD FDD.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa