skol
fortebet

Abasirikare b’u Burundi biciwe mu gitero cyagabwe mu ishyamba rya Kibira

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, abasirikare babiri b’igihugu cyu Burundi biciwe mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komini Mabayi ho mu ntara ya Cibitoke, mu gitero cyagabwe cyakomerekeyemo abantu.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri imirambo y’abo basirikare yatoraguwe n’imodoka ya gisirikare ikayijyana i Bujumbura, mu gihe abasirikare bakomeretse bo bagiye kuvurirwa mu bitaro byagizwe ibanga.

Umwe mu basirikare b’u Burundi yabwiye ikinyamakuru SOS Media Burundi ko abasirikare bishwe bari bagiye gukorera irondo mu ishyamba rya Kibira baherekejwe n’imboberakure, yongeraho ko ababagabyeho igitero bavugaga Ikinyarwanda.

Ati: “Baguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bavugaga Ikinyarwanda bararwana. Abasirikare babiri bapfiriye aho imirwano yabereye. Abandi bane bakomeretse bikomeye.”

Abatuye mu biturage bya Mushanga na Gafumbegeti ho mu gace ka Butahama gaherereye hafi yaho abasirikare b’u Burundi basakiraniye n’ababagabyeho igitero, bavuze ko imirwano yamaze amasaha arenga ane.

Undi musirikare w’u Burundi yabwiye kiriya gitangazamakuru ko batanu mu barwanyi bagabye kiriya gitero bafashwe mpiri, abandi basubizwa inyuma ugana ku gice cy’u Rwanda.

Magingo aya ntiharamenyekana niba bariya barwanyi bagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bakicamo babiri, baba bafite aho bahurira n’abagabye igitero mu murenge wa Ruheru w’akarere ka Nyaruguru mu kwezi gushize, bane mu bari kumwe na bo bakivuganwa n’ingabo z’u Rwanda.

Icyo gihe ingabo z’u Rwanda zanafashe mpiri batatu mu bari bagabye icyo gitero, hanafatwa ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Igisirikare cy’u Rwanda cyasobanuye ko abagabye icyo gitero bari baturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba ari na ho basubira nyuma yacyo.

Abaturage b’i Burundi icyo gihe batangaje ko bamwe mu barwanyi bari bakomerekeye muri icyo gitero batoraguwe n’imodoka y’umwe mu basirikare bakuru b’u Burundi, bakajya kuvurirwa mu bitaro bitazwi. Abaturage bababonye baraye bagabye igitero i Ruheru ku wa 27 Kamena, bemeje ko na bo bavugaga Ikinyarwanda. Cyakora cyo Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko abo barwanyi ntaho bahuriye na cyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa