skol
fortebet

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni abarozi – Perezida Museveni

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye abatavuga rumwe n’ishyaka riyoboye n’urihagarariye, agereranyije abarwanya iterambere yagejeje ku banya Uganda nk’abarozi batifuza kubona umwana w’umuturanyi akura neza.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro n’abahinzi b’ibisheke bo mu gace ka Adodi Ayulu ko mu Karere ka Amuru, Museveni yavuze ko abarwanya ubutegetsi bukora ibyiza ntaho bataniye n’abarozi baba batifuriza iterambere rya rubanda rugufi.

Yagaragaje kandi ko kurwanya ubutegetsi biba byaturutse ku mwijuto banyiri ukuburwana babukomoyeho. Yagize ati:

Abo mwumva barwanya ubutegetsi ni Abadepite bahembwa amafaranga ava mu byuya mwabize. Iyo bamaze guhaga ibiva mu maboko yanyu aho kubashimira bahitamo kuvuga ko ishyaka NRM na Museveni babifuriza ikibi. Barwanya Museveni ngo aheza inyuma abaturage. Nibaza impamvu batarwanya amafaranga bahembwa na Leta ikuriwe n’uwo barwanya, nta narimwe uzumva bavuga bati aya mafaranga baduhaye ni mabi tuyareke.

Inkuru ya Chimpreports ivuga ko Perezida Museveni yibukije abatuye amuru ko amahitamo y’abo ariyo atuma igihugu gitera imbere. Yagize ati:

Uyu mushinga wo guhinga ibisheke utangira wazanwe n’abazungu, nyuma baje kwigendera murakomeza murakora kugeza ubu. Muzumva bamwe mu badepite bavuga ko akazi mukora ntaho kabageza nyamara iyo mutanze umusoro barahembwa.

Museveni yavuze ko iyo umuntu abona ukora ugatera imbere ntabyishimire ntaho aba ataniye n’umurozi ubona umwana w’umuturanyi akura neza bikamubabaza .Yagize ati:

Bavuga ko kuva NRM yafata ubutegetsi nta mpinduka mu iterambere ryahabaye, ari naho bahera bavuga ko bashaka kurwanya buri gahunda yose izanwe nayo. Aba bagereranwa n’umurozi ubona abana b’umuturanyi bafite ubuzima buzira umuze akababara.

Museveni ari mu ku rutonde rw’abakandida 19 bahatanira kuyobora Uganda, aho azahatana nk’umukandida w’Ishyaka National Resistance Movement (NRM) yashinze kandi akaribera umuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa