skol
fortebet

Abayoboke ba Odinga bishwe mu matora bashyinguwe

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa kane w’iki cyumweru muri Kenya bamwe mu bayoboke b’ishyaka NASA rirwanya ubutegetsi buriho riyowe na Odinga Raila, bishwe mu gihe cy’amatora batangiye gushyingurwa.
Abanyamuryango ba NASA bishwe na polisi igihe babaga bari mu myigaragambyo bahanganye na polisi bamagana amatora yabaye inshuro ebyiri muri uyu mwaka.
Ubwo amatora yabaga, polisi yahanganye kenshi n’abarwanyashyaka ba NASA bamaganaga amatora y’umukuru w’igihugu.Benshi muri bo bahasize ubuzima abandi bajyanwa kwa (...)

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa kane w’iki cyumweru muri Kenya bamwe mu bayoboke b’ishyaka NASA rirwanya ubutegetsi buriho riyowe na Odinga Raila, bishwe mu gihe cy’amatora batangiye gushyingurwa.

Abanyamuryango ba NASA bishwe na polisi igihe babaga bari mu myigaragambyo bahanganye na polisi bamagana amatora yabaye inshuro ebyiri muri uyu mwaka.

Ubwo amatora yabaga, polisi yahanganye kenshi n’abarwanyashyaka ba NASA bamaganaga amatora y’umukuru w’igihugu.Benshi muri bo bahasize ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga nyuma yo kuraswa cyangwa se guterwa ibyuka biryana mu maso byakoreshwaga hagamijwe kubatatanya.

Imibare y’abishwe imyinshi n’iyabayoboke ba Odinga bigaragambyaga ku munsi w’amatora aheruka kuba kuwa 26 Ukwakira n’igihe Odinga yari avuye muri Amerika ndetse no ku munsi w’irahira rya Kenyatta.

Imiryango ishinzwe uburengazira bwa muntu itangaza ko abantu bishwe na polisi bagera kuri 54.

Geoffrey Nguyangwa wabuze umuvandimwe we yabwiye itangazamakuru ko yababajwe n’urupfu rw’inshuti ye kandi ko atarabona ubutabera.Yagize ati “ inshuti yange Elisha yarambabaje, turababaye twese nk’umuryango gutakaza umusore wari ufite ingufu, igihugu cyakabaye kiturinda ahubwo nicyo kiri ku twica.”

Rosa Buyu nawe wabuze uwo mu muryango we, ati ”ngewe ndagirango mbwire leta ko turambiwe guhora turira igihe twarize kirahagije, ni leta gusa ishobora gutuma tutarira ireka ubwicanyi budasobanutse.”

Leta ya Kenya ivuga ko atariyo yahitanye aba bayoboke ahubwo ko ari bamwe mu bantu bari bagambiriye guhungabanya umutekano w’iki gihugu bihishe inyuma y’urupfu rw’abantu 54.Yavuze ko bagiye gukurikirana byimbitse ibijyanye n’urupfu rw’aba bantu bagera kuri 54.

Charles Owino, Umuvugizi wa polisi yatangaje ko bagiye gukora iperereza
ryimbitse kuburyo umupolisi uzahanwa n’icyaha cy’uko yishe umuturage azakanirwa urumukwiye.

Bamwe mu bayoboke batangiye gushyingurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa